Nyuma y’uko Mucadumura Sylvestre wari umukuru w’ingabo mu mutwe wa FDLR yishwe n’igisirikare cya Kongo (FARDC) hahise himikwa Maj. Gen Ntawunguka Pacifique alias Omega ngo akomeze kurangaza imbere ibikorwa bibi bya FDLR.
Uyu ntawunguka ni we wari wungurije Mudacumura mu kuyobora ziririya nyeshyamba, uyu mugabo yavutse muri 1964 avukira mu cyahoze ari komine Gaseke, perefegitura ya Gisenyi ubu kaba ari mu karere ka Ngororero.
Ntawunguka yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.
Mu mwaka wa 1994 Ntawunguka yari afite ipeti rya lieutenant.
Twashatse kumenya amakuru ye ku buryo bwimbitse; imyitwarire ye ndetse n’ubuzima bwe bwa buri munsi, maze twegera umwe mubahoze bamurinda ndetse wamubaga hafi cyane aho babanaga mu mashyamba ya Congo ahitwa i Paris.
Muhayimana Jean Claude (twahinduye amazina ye ku mpamvu z’umutekano we) yatahutse mu Rwanda mu mwaka 2019, avuga ko bari bamaranye imyaka irenga itandatu ariwe umwitaho muri byose.
Agira ati” Omega twabanye igihe ki nini ahantu bita i Paris mu rutare rwaho, icyo muziho cyane mpereye ku bijyanye no kuyobora ni umuntu utegekesha igitungu kuberako ashaka ko icyo avuze kiba kigomba guhita gikorwa, ikindi nuko ari intagondwa ku buyobozi kuko ahora ashaka kuyobora yumvaga igihe cyose yaba ari hejuru ntawamuyobora.”
Akomeza agira ati, “Ikindi kandi muziho nuko agira irondakarere; abantu batavuka mu bice by’iwabo aha za Gisenyi ntiyakwemera ko bamurinda, nk’urugero nuko hari umusirikare wavukaga Kibuye ari nawe naje nsimbura yamukuyeho avuga ko atamwizeye ashobora no kumurasa, ikindi kandi ntakintu yakora atabanje kujya ku munyamasengesho witwa Muzimanga w’umukongomani niwe ubanza kumubwira ibyo akora kuko ameze nk’umupfumu we ibyo ategeka nibyo aba yamubwiye ntashobora kumva inama z’abandi”
Uyu warindaga Maj. Gen Ntawunguka avuga kandi ko ku bijyanye no kuyobora ndetse no kubana n’abandi bizagorana kuko kuri we yumva abo bakorana ari ababaye mu gisirikare cya Ex-FAR.
Naho ku bubanyi n’amahanga, uyu mutangabuhamya avuga ko Omega agira irondamoko, akaba asanga uyu mugabo atakwemera gukorana n’ubundi bwoko urugero nka RNC ya Kayumba avuga ko ari imitwe y’Abatutsi ko “inyenzi zigira imitwe myinshi, bakwirwanisha bakazongera bagahura” akaba ngo ariyo mpamvu adashobora kwemera gukorana n’indi mitwe iyo ariyo yose.
Maj. Gen Ntawunguka ubwe yivugirako azagaruka mu Rwanda “Ari uko nta Mututsi n’umwe ukirurimo.”
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe mu bihe byashize yatangaje ko yigeze kuganira na Ntawunguka.
Kabarebe yagize ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza? (https://www.riverbendresort.us/) ’”
Yungamo ati“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana nawe.’’
Mu buzima busanzwe Omega akunda kurya ibiryo bya Kinyarwanda kandi bavanye mu murima ako kanya bigahita bitekwa kuko nta muntu numwe ajya yizera naho kunywa yinywera fanta.
Ikintu abamuzi bazi mu myaka bamaranye kigeze kumushimisha ngo n’igihe umwana we w’umuhungu yatsindaga akabona buruse ya leta yo kujya kwiga mu mahanga ngo nibwo babonye abaganiriza arabibabwira ko yishimiye.
Umugore wa Maj. Gen Ntawunguka n’abana be baba mu Rwanda mu karere ka Rubavu.
Ubwanditsi