Mu gutangiza ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB, cyatunguwe n’umwanda uri mu rwunge rw’Amashuri rwa Kibali, aho umwanda wo mu misarane utindurwa ugashyirwa imbere y’imiryango y’ubwiherero.
Dr Irene Ndayambaje Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi REB, yavuze ko umwanda uri mu bwiherero ukabije cyane.
Yagize ati:”Njyewe nari hariya mu kibuga kuri telefone, nyivuyeho numva umwuka usanzeyo ntarajya mu ishuri numva umwuka uri kuzamuka..ntabwo mwari muzi uyu mwanda abana bashyira ku bikuta?( aha yabazaga umuyobozi w’ikigo)”.
Umuyobozi w’urwunge rw’Amashuri rwa Kibali Iyakaremye Fabien, yavuze ko uretse ibyo bamusabye gukosora ubusanzwe ikigo ayobora nta mwanda gifite.
Ati:” Icyo twavuze ni mu bwiherero ni ukubwoza neza, ikindi cyagaragaye ni uko hari inyandiko abana bagenda bashyiramo z’inyuguti n’ibindi, ariko ntabwo ari umwanda kino kigo nta mwanda gifite”.
N’ubwo ahakana ko iki kigo nta mwanda gifite, Nsengimana Jean Damascene Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, na we yatunguwe n’umwanda basanze mu bwiherero.
Yagize ati:”Kiriya cyo cyantunguye (umwanda), kubera ko nka biriya byobo twabonye hari gahunda akarere kashyizeho nibura hari toilette zo kuvidura, hari imodoka ishinzwe gutwara imyanda ikayijyana ku kimoteri cy’akarere”.
Ku ruhande rwa Dr Irene Ndayambaje Umuyobozi mukuru wa REB, yatanze icyumweru kimwe cyo kuba umwanda wagaragaye mu rwunge rw’Amashuri rwa Kibali kuba wabaye amateka.
Ati:”Ya myanda ishobora kugenda ikajya mu baturanyi, yewe ishobora no gutera ikibazo. Twabahaye ko rwose iki cyumweru icyo kibazo bagomba kwihutira kugikemura ko nta rundi rwitwazo rwagombye kubaho”.
Zimwe mu ngaruka ubuyobozi bwagaragaje ku mwanda uri mu rwunge rw’Amashuri rwa Kibali, harimo kuba aho bavidurira imisarane ari hafi y’umuhanda ukoreshwa n’urujye n’uruza rw’abantu, hakazamo kuba ibyobo baviduriramo bitameze neza ku buryo hashobora kugwamo abana cyane ko bitanubakiye.
Nkurunziza Pacifique