Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, umuyaga uvanze n’imvura wasambuye Sitade ya Gicumbi.
Iyi sitade yasambutse abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC bari mu myitozo, gusa nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.
- Kwamamaza -
Kwisanga ni umwe mu baturage bari bitabiriye kureba imyitozo y’ikipe ya Gicumbi FC yabwiye rwandatribune.com ko imvura ivanze n’umuyaga yasambuye sitade yose, isakaro ryayo rirenga inyuma ryangiza ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza bihari.
Uwo muturage yagize ati:”Twari turi ku myitozo ya Gicumbi FC, noneho umuyaga urahuha n’imvura igisenge cya sitade kirenga inyuma ku bw’Imana nta muntu kishe cyangwa ngo gikomeretse. Ako kanya imyitozo ya gicumbi yahise ihagarara turiruka turahunga”.
Ndayambaje Felix Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo gusambuka kwa sitade ya Gicumbi, ndetse ikanangiza amashuri bagiye kuganira n’ubuyobozi bw’ishuri hakarebwa icyakorwa.
- Kwamamaza -
Yagize ati:”Kubera ari ibiza ntabwo turaganira n’ishuri niba wenda hari ikintu twakora kuko twese n’isanganya twahuye nazo na team tekinike yagiyeyo kureba ibyangijwe, icyakorwa wenda mu maguru mashya”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibijyanye no kubaka sitade bari bavuganye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA, ribemerera ko bazabakorera mu kibuga hasi n’akarere kakazikorera mu mpande. Inyigio y’ibi bikorwa ikaba igomba gutangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Si ubwa mbere Sitade ya Gicumbi isenyuka, dore ko mu myaka itatu ishize iyi sitade yasambutse igice kimwe ariko ntihagira igikorwa ngo isanwe ahubwo yakomeje gukoreshwa uko bisanzwe, kugeza ubwo sitade yose isambutse.
Nkurunziza Pacifique