Umunyapolitiki wigenga Mpayimana Philippe yavuze ko nyuma y’imyaka 29 urugamba rwo kwibohora rutangiye, umutwe wa FDLR ndetse n’ishyaka ritemewe rya FDU Inkingi riyoborwa na Ingabire Victoire Umuhoza, bikwiye guseswa kuko ibitekerezo bagenderaho byatsinzwe.
Igihe.com cyatangaje ko mu ubutumwa burebure uyu mugabo wiyamamarije kuyobora u Rwanda mu 2017 ariko agatsindwa, yanditse kuri uyu wa 1 Ukwakira, umunsi hatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ni ibaruwa ifunguye yageneye Perezida wa FDU Inkingi Ingabire Victore, Umuyobozi wa FDLR na Perezida w’u Bufaransa.
Muri iyo baruwa yateruye avuga ati “Ndasaba abarwanyi bahanganye na FPR kuva 1990 kwemera intsinzwi.”
Yavuze uburyo FPR yatangije urugamba ku wa 1 Ukwakira 1990 kuri leta yayoborwaga na Habyarimana Juvenal, yaregwaga gukumira Abanyarwanda b’impunzi kugaruka mu gihugu cyabo no kudasaranganya ubutegetsi mu nzira ya demokarasi.
U Bufaransa kandi nicyo gihugu cyatabaye iyo leta, gikomeza kugira uruhare ngo hasinywe amasezerano y’amahoro ya Arusha ku wa 04 Kanama 1993, ndetse kinayigoboka igihe “intambara yari yubuye yahindutsemo Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”
Mpayimana avuga ko abarwaniriraga iyo leta yari ishingiye ku ishyaka MRND bashoboye komokera muri Zaire nta nkomyi, abenshi bakingirwa ikibaba kugeza babonye ubuhungiro mu Bufaransa, aho n’ubu inkiko ziseta ibirenge mu kubakurikirana.
Yakomeje ati “Abafitanye isano n’izo ngabo zari iza Habyarimana baje kurema umutwe wa gisirikare witwa FDLR, naho abatsimbaraye ku bisisigisigi by’iyo leta n’ibitekerezo byayo biremamo umutwe bise uwa politiki ariwo FDU Inkingi, bashyira imbere madame Ingabire Victoire Umuhoza. Imikorere ya byombi ni ugukomeza ‘urugamba’ nk’uko babyivugira; iyi ikaba ari yo mpamvu ubutegetsi buriho iki gihe mu Rwanda bwimye uburenganzira iryo shyaka.”
Mpayimana avuga ko ku wa 1 Ukwakira 1990 aribwo yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, icyo gihe cyitwaga ORINFOR. Ku bwe ngo ntacyo atabonye mu buryo imibanire y’Abanyarwanda yaje guhindukamo “kumarana”, ndetse kugeza ubu ngo nta na kimwe mu byaranze amateka y’u Rwanda atateyeho ijisho, ari nayo mpamvu yahisemo kuvugira ku karubanda ibyo yakunze kwandika.
Mu gihe hari abakomeje gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu minsi ishize hari abagize umutwe wa FDLR batawe muri yombi ndetse uwari umuyobozi w’ishami rya gisirikare w’uyu mutwe, Lt Gen Sylvestre Mudacumura yicirwa muri RDC, hamwe n’abandi basirikare bakuru b’uyu mutwe.
Mu nyandiko ye, Mpayimana yanenze Abanyarwanda bakomeje kwishora “mu nzira z’intambara bibwira ko ari uburwanashyaka.”
Yakomeje ati “Niyo mpamvu nsaba Abanyarwanda bakomeje gutsimbarara ku ikoreshambaraga n’ukutava ku izima ko bamanika amaboko, bakemera ko batsinzwe, ikiri FDLR na FDU Inkingi bigaseswa nk’uko ExFAR na MRND byasheshwe. Icyitwa kurwanisha irengerabwoko-hutu kigasimbuzwa n’inyungu rusange.”
“Aha niho nsaba leta y’u Bufaransa kugira inama ihamye abo yahoze ifasha, bakamanika amaboko, bagafasha intwaro n’amakakama hasi.”
Ingabire Victoire aheruka kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru. Yari amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Na nyuma yo gufungurwa, Ingabire yakomeje gushinjwa guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kugeza ubwo muri Gicurasi uyu mwaka, yashinjwe gutegura inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi yabereye mu karere ka Kirehe.
Byaje gutangazwa ko yari igamije gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.
Iyicwa rya Mudacumura wa FDLR ryaje nyuma y’uko Ignace Murwanashyaka wahoze ari Umuyobozi w’Umutwe wa FLDR wari ufungiye mu Budage ku byaha by’intambara, aheruka kugwa muri gereza z’iki gihugu aho yari ari kurangiriza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 13 yakatiwe mu 2015.
Ku wa 15 Ukuboza 2018 kandi abari abayobozi ba FDLR barimo Umuvugizi wayo Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe ubutasi, batawe muri yombi bavuye muri Uganda, gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko babyiyemerera.
Ubu bafungiwe mu Rwanda aho urukiko ruheruka kwemeza ko bafungwa by’agateganyo, mbere y’uko urubanza rwabo rutangira mu mizi.
Ubwanditsi