DRC:Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI URUNANAyakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.
amakuru aturutse muri Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Rucuru ahitwa Gasharu Rwandatribune.com ikeshya Sosiyete sivile yo muri ako gace aravuga ko k’umunsi w’ejo sakumi n’ebyiri z’umugoroba Inyeshyamba za RUD URUNANA zatezwe agaco n’Ingabo za FARDC zimbumbiye muri Operation ZOKOLA 2,zimishya urusasu mu nyeshyamba za RUD URUNANA,zarimo Komanda wazo Afurika Jean Michel 14 bahita bahasiga ubuzima Jenerali Afurika Jean Michel akaba yahakomerekeye bikabije ingabo za FARDC zikaba zirigushakisha aho yahungishirijwe.
ingabo za FARDC zikomeje gushya uyumutwe wa RUD URUNANA muri Binza aho uyu mutwe umaze kwaburwa uduce twa nyuma wari usigaranye harimo;Gafuru,Giseguro,Katanga na Mikotokoto uyu mutwe wa RUD URUNANA inyeshyamba za zikaba ziri guhunga zerekeza Katwiguru na Kirama mu birindiro bya FDLR .
umutwe wa RUD URUNANA n’umwe mu nyeshyamba za P5 ziherutse kugaba igitero mu kinigi kikica abasivili 10 abandi bagakomereka,mu bagabye iki gitero 19 baguye mu gikorwa cya RDF cyo guhiga abo barwanyi abandi bagera kuri 20 barafatwa.
Gen.bgde Afurika Jean Michel amazina y’ukuri ni;Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.
Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.
Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Gakoma muri Equateur.
Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri RUD URUNANA imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.
Mwizerwa Ally