Gen Nyamvumba yagizwe Minisitiri, Dr Biruta ahabwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’ibidukikije, aho yasimbuwe na Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ni Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri wa Siporo ni Aurore Mimosa Munyangaju naho Minisitiri w’urubyiruko n’umuco aba Rosemary Mbabazi.
Abanyamabanga ba leta
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ni Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Ignacienne Nyirarukundo.
Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ni Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo ni Didier Shema Maboko, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ni Samuel Dusengimana
Abandi bayobozi bashyizweho ni Umuyobozi Mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza ni Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye ni Tito Rutaremara naho umwe mu bagize urwego rw’igihugu ngishwanama, Marc Kabandana.
Mwizerwa Ally