Kuri uyu wa kabiri tariki 5 ugushyingo, 2019 Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Bwana Eduard Ngirente ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko No 14/2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by ‘Intara, yashyize bamwe mu bari abayobozi b’Intara n’Uturere mu myanya mishya ku buryo bukurikira :
Dr.Nyirahabimana Jeanne wari umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.
Madamu Uwambajemariya Florence wari umuyobozi w’Akarere ka Burera yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.
Bwana Mushayija Geodffrey wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.
Bwana Jabo Paul wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yagiwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Twabibutsa ko aba bayobozi bashyizwe mu myanya mishya bari basanzwe bamenyerewe mu buyobozi bw’inzego za Leta hano mu Rwanda bamwe bakaba bari basanzwe bakora aka kazi abandi bakaba bari bareguye ku mirimo bakoraga.
Nyuzahayo Norbert