Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo kimaze iminsi kivugwa ko u Rwanda rukora ubutasi kuri Telephone .Perezida yavuze ko ikoranabuhanga ryo gukora ubutasi kuri telephone z’abantu ku giti cyabo rihenze ku buryo u Rwanda rutabifitiye ububasha.
Mu cyumweru gishize Facebook yareze kompanyi yo muri Israel ikora “software” yitwa Pegasus ishobora kwinjizwa muri telephone z’abantu batabizi hakoreshejwe WhatsApp ikaba yaha amakuru ubutasi.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru ,Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu ku isi bigira ubutasi kandi bikurikirana ibyo abantu bavugira kuri telephone zabo, nubwo ngo bifite amategeko abigenga.
Ati: Kuri twe kumenya abanzi bacu, ibyo bakora aho bari hose ni ikintu twakomeje kugerageza gukora kuko biri mu burenganzira bwacu kimwe n’ibindi bihugu byose ku isi.
Ibi by’ubutasi kuri Telephone byatangiye ubwo ikigo cyitwa Citizen Lab cyabwiraga bamwe mu banyarwanda, barimo Rukundo Faustin, ko iriya software yageze muri telephone zabo.
Perezida Kagame yamugarutseho muri iki kiganiro avuga ko Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko leta y’u Rwanda ikoresha iriya “software”ya Pegasus mu kubaneka bigamije kubagirira nabi.
yakomeje avuga ko iby’iri koranabuhanga nawe yabisomye mu binyamakuru yumva uko ahandi babikoze.
Ati: “Ariko iyaba nanjye ahubwo nari mfite iryo koranabuhanga, ariko nanumvise ko rihenze cyane uko nabisomye, njye nzi uko nkoresha neza amafaranga yanjye, ntabwo nakoresha amafaranga menshi gutyo ku muntu numvise bavuga uba mu Bwongereza.”
Yakomeje avuga ko atakoresha ayo mafaranga yose ku muntu uri iyo udafite icyo amutwaye.
Perezida Kagame yavuze ko ririya koranabuhanga rihenze kandi ntawe yatangaho ayo mafaranga, ariko ko ubutasi babukora kandi bazakomeza kubukora kuko ari ko ibihugu bikora.
Ati: “Tuzi abanzi bacu tuzi n’abafasha abanzi bacu, ariko dukoresha ubutasi bukorwa n’abantu kandi ibyo turabizi cyane.”
Yashoje avuga ko ibya ririya koranabuhanga kubivuga, babahaye imbaraga nyinshi badafite kuri we yifuza ko bagakwiye kugira.
Nyuzahayo Norbert