Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasiya Congo aremeza ko Gen.Bgde Afurika Jean wari ukuriye RUDI URUNANA yishwe n’ingaboza FARDC.
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Gen bgde. Juvenal Musabyimana Afurika uzwi ku mazina ya Jean Michel yiciwe muri , Teritwari ya Rucuro, Gurupoma ya Busanza, Locarite ya Mpimbi, mu mirwano yashamiranyije Ingabo za FARDC umutwe udasanzwe wa HIBOU SPECIAL FORCE n’inyeshyamba za RUD URUNANA P5.
Nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa Sosiyete sivile yo muri kariya gace, imirwano yatangiye satanu z’amanwa none kuwa gatandatu taliki ya 09 zukwa 11 2019.
Abaguye mu mirwano umubare umaze kumenyekana, ni inyeshyamba icumi harimo n’uzwi ku mazina ya Colonel Kagoma akaba yapfanye na Juvenal Musabyimana Afurika uzwi ku mazina ya Gen.Afurika Jean Michel
Umva ikiganiro rwandatribune.com yagiranyekuri telefone n’umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Major.Ndjike Eric
Ese urupfu rwa Gen.Afurika Jean Michel rusobanuye iki?
Urupfu rwa Afurika Jean Michel rusobanuye byinshi k’umutekano w’uRwanda ndetse na Congo dore ko inyeshyamba yari ayoboye zari zimaze imyaka 15 ziyogoza agace ka Binza,Gasave na Nyabanira hose ni muri Rucuro Kivu y’Amajyaruguru.
RUD URUNANA ibifashijwemo na Ntwari Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa,yabashije kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka P5 umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’uRwanda,ndetse mu bitero by’ubusize byabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze,bigahitana abaturage b’inzirakarengane 14,abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe n’inzego zishinze umutekano bavuze ko bari batumwe na Gen.bgde Jean Michel.
Uyu munsi taliki ya 09 Ugushyingo 2019,n’umunsi wabaye impurirane y’ibibazo kuri P5 aho uwari Perezida Fondateri Madame Victoire Ingabire yasezeye muri FDU-INKINGI ribereye umunyamuryango P5,agashyinga irindi shyaka ryitwa DALFA.
UMURINZI, no kuba P5 na Kayumba Nyamwasa batakaje ukuboko kwari gusigaye nyuma ya Ben Rutabana waburiwe irengero mu gihugu cya Uganda.
Gen.bgde Juvenal Musabyimana yavutse 1967 avukira mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.
Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.
Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Yakoma muri Equateur.
Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri FDLR Rudi imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.
Akaba asize abana 12 barindwi yababyaye k’umugore mukuru uri mu Rwanda,mu Karere ka Nyabihu,batanu yababyaye k’umugore wa kabiri yari afite ahitwa iNyabanira ho muri Gurupoma ya Binza,Kivu y’Amajyaruguru.
Mwizerwa Ally