Umutwe w’inyeshyamba za FLN zinjiye mu ntambara y’ikoranabuhanga yari isanzwe imenyerewe n’umutwe w’iterabwoba wa ISLAMIC STATE.
Hamaze iminsi hakwirakwizwa amafoto y’amakarita agera kuri 4 agaragara nk’ay’ingabo za RDF ndetse n’imwe igaragara ko ari iy’Umunyarwanda wari m’ubutumwa bwa ONU maze ishaka guca igikuba ko intambara ikomeye muri NYAMUZI ho m’Umurenge wa BWEYEYE,Akarere ka Rusizi.
Hamaze iminsi hakwirakwizwa amafoto y’amakarita agera kuri 4 agaragara nk’ay’ingabo za RDF ndetse n’imwe igaragara ko ari iy’Umunyarwanda wari m’ubutumwa bwa ONU maze ishaka guca igikuba ko intambara ikomeye muri NYAMUZI ho m’Umurenge wa BWEYEYE,Akarere ka Rusizi.
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Rwandatribune.com nkuko umunyamakuru wacu wageze muri kariya gace yabidutangarije n’uko amasasu koko yahavugiye mugihe kitarenga iminota 20 kandi amasasu menshi yari ayingabo z’u Rwanda zarashe zikurikiye abo bagizi ba nabi.
Hari amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ku wa 8 Ugushyingo 2019 zagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu gace ka Nyamuzi mu murenge wa Bweyeye.
Umuvugizi w’igisikare cy’u Rwanda yavuze ko umutekano usesuye i Bweyeye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye nawe ati: “abaturage bose baratekanye, bari mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe.”
Amafoto agaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyambaro ya gisirikare, ibikapu, intwaro ndetse n’amakarita y’akazi, uyu mutwe uvuga ko ari ibyo wambuye ingabo z’ u Rwanda. Abayabonye bibaza niba atari ikoranabuhanga ryo gukora amafoto nka Photoshop FLN yakoresheje kugira ngo yiyitirire igikorwa na ko nkuko byavuzwe n’abaturage ba Bweyeye bahaye amakuru bwiza.com dukesha iyi nkuru , bavuze ko aba bateye batamaze iminota irenze 30.
BBC yo ivuga ko yavuganye n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Colonel Innocent Munyengango avuga ko atagira icyo atangaza kuri aya makuru ya FLN gusa ngo agace ka Nyamuzi kavugwaho kugabwamo igitero karimo umutekano.
BBC kandi ivuga ko yavuganye n’Umuvugizi wa FLN, Herman Nsengimana avuga ko aya makuru ari yo, ko bateye muri aka gace kegereye ishyamba rya Nyungwe ku wa gatanu.
Lt. Col. Munyengango wemeza ko na we yabonye aya mafoto, yavuze ko nta kintu yavuga ku byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati“Iyo hari icyabaye ni twe ba mbere tuvuga ibyabaye, tukavuga tuti habaye ibi byagenze bitya, iyo tutabikoze rero ni uko tutaba dushaka kuvuga kuri biri kintu cyose kigiye hanze”.
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo bwiza.com yari yaganiriye na Gitifu w’umurenge wa Bweyeye ayibwira ko abagizi ba nabi batari bamenyekana bateye muri uwo murenge bakomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano.
Na none muri ki gitondo , Mushimiyimana Janvier, Gitifu w’Umurenge wa Bweyeye yatangarije umunyamakuru wa bwiza.com ukorera i Rusizi ko umutekano ari wose ngetse akazi gakomeje mu baturage . Ati” Kuva cya gihe umutekano wifashe neza nta kibazo, abaturage bose baratekanye, bari mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe, amasoko ararema nta kibazo, baricungira umutekano hakoreshejwe gukaza amarondo, nta kindi kibazo na gito gihari tubona kuko n’abari bagize ubwoba barahumurijwe,umutekano ucunzwe neza nta kibazo.”
Ubusanzwe izi ntambara zo ku mbuga nkoranyambaga byari bimenyerewe ko zikorwa n’imitwe y’iterabwoba nka Al Quaeda ya Ossama Bin Laden,ISS ya Aboubakr Al Bagdadi bose baherutswe kwicwa n’igisilikare cya ‘Amerika,aho abakuru b’iyi mitwe bakunda kwifotoza bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Fotoshop,bafite igihanga cya Obama mu ntoki,cyangwa umutwe w’umukinnyi wa ruhago Christiano Ronaldo n’abandi bagamije kwerekana ko bafite imbaraga.
Abakurikiranira uyu mutwe wa FLN hafi baravugako ubu buryo bugamije kwigarurira abanyarwanda bari hanze kugira ngo bongere bakusanye amafaranga nkuko byagiye bigenda mu gihe cya Sankara na Rusesabagina kandi byarangiye yose bayikubitiye mu mifuka yabo dore ko nka Rusesabagina ubwe yarigishije ibihumbi 87$ by’amadorari y’Amerika naho Gen.Sinayobye Barnbe yarigishije asaga ibihumbi 56$.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’Umunyamakuru wa Rwandatribune.com ukorera i Rucuro, Major Ndjike Eric Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru yadutangarije ko nyuma y’urupfu rwa Gen.Jean Michel hatahiwe umutwe wa FLN na FDLR/FPP,hasize iminsi mike hasinyiwe i Goma amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari agamije kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro.