Umutwe wa RUD URUNANA nyuma y’urupfu rwa Gen.Jean Michel yinjiye mu bibazo igihumbi ubwihisho bw’imbunda zose uyu mutwe wari ufite wamaze bwavumbuwe na FARDC
Ku bufatanye n’abaturage ba Repubulika ya Congo Kinshasa,Ingabo za FARDC zibarizwa muri SOKOLA II,Hibou Special Force,k’umunsi nibwo hatahuwe,ububiko bugera muri bune bwari bubitsemo,amasasu,imbunda nini,imbunda zikururwa n’imodoka z’amapine abiri,hafi y’ibi byobo byose by’ububiko byasanzwe muri Gurupoma ya Binza mu bice bya Makoka,Katanga mu birindiro bikuru bya RUD URUNANA,Giseguro.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri iNyabanira Maj.Ndjike Eric Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru yagize ati:tukimara kugera ku ntego yacu yo guhitana uwari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA Gen.Jean Michel,abarwanyi benshi bahise bamanika amaboko,rero izo mbaraga nizo turigukoresha,murabona ko biri gutanga umusaruro.
Yakomeje agira ati:nkuko twabibabwiye nuko nta mutwe w’inyeshyamba uzaza kubakira hano muri Congo ng’utere ikindi gihugu cy’igituranyi,kandi ndababwirako n’ubifite mu ntekerezo ari kwibeshya,hari ubufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga kandi natwe ubwacu turihagije.
Umunyamakuru wacu yegereye umwe mu basilikare bakuru ba MONUSCO,utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko byibuze k’umunsi bakira abarwanyi ba RUD URUNANA batandatu,gusa umubare mwinshi utoroka n’abahungira muri Uganda.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko abarwanyi ba RUD URUNANA,bagerageza guhungira mu nkambi za cyaka,Rwamwanja bahura n’ibibazo byo kongera kugarurwa muri RUD URUNANA n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI .
Yavuze ko babanza kubafunga nyuma bakabahitishamo kuguma mu buroko cyangwa gusubira muri uyu mutwe umwe mu barwanyi wishyize mu maboko y’Ingabo za MONUSCO uri Kanyabayonga mu nkambi ya MONUSCO,yatangarije umunyamakuru wacu ko ukuriye igikorwa cyo kubahiga mu nkambi ari uwitwa RUGEMA Jannuary uvuka ku Kibuye bakunda kwita DJUMA,akaba ari nawe ushinzwe kwinjiza abarwanyi muri P5,mu gihugu cya Uganda afatanyije n’umukuru w’inkambi ya Cyaka II witwa Biraguma Tharcice.
Uyu murwanyi aragira inama bagenzi be zo kwishikiriza ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO,cyangwa ingabo za FARDC,kuko ariho hari umutekano usesuye,yagize ati;Ngaruwe kabiri hano muri Congo ku ngufu za CMI.
Yagize ati:murabona nta kintu turwanira uretse inyungu z’abakuru batuyobora mu nyeshyamba,ese niba dufite intego biriya bibunda byose byagiye bifatwa ari n’isasu na rimwe byigeze birasa,uretse kuvuga ngo dushinge bariyeri twambure abaturage,yarangije asaba bamwe mu bayobozi b’urubyiruko yabanye nabo kwitahira bakajya kubaka urwababyaye harimo;ba Liyetona Theodore,Chris Rukundo,Fred Wilson na Ajida Yasoro.
RUD URUNANA yashinzwe na Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare
Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.
Lycée ya Kigali mu Rugunga ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare . Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.
Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa company ya kane muri batayo ya 64, nyuma yaje koherezwa ku rugamba kurwana n’Inkotanyi mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yari iyobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.
Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mubaje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.
Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.
Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.
Gen Maj Ndibabaje yapfuye atarashaka umugore kuko yari yahanuriwe n’Abahubiri ko agomba kuzashaka amaze gufata Rwanda.