Ishyaka PDP Imanzi ryitandukanyije n’ihuriro ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda P5
Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 Ishyaka PDP Imanzi ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ryitandukanyije n’ihuriro ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda kugira ngo risabe kujya mu biganiro byimbitse n’ubuyobozi bwa Leta y’uRwanda,kuko ryasanze iri huriro P5 ntacyo rizageraho mu ntego ryihaye.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu, umuvugizi w’Ishyaka PDP IMANZI Bwana Kayumba Jean Marie Vianney yagize ati:twasanze umurongo twasizeho dushinga P5 hari ibitaregezweho,ni muri urwo rwego twahisemo kuyivamo.
Tumubajije ku bijyanye n’uko baba batinye gukorana na RNC nk’umutwe w’iterabwoba yagize ati:tujya tubyunva ko RNC ifite ingabo Congo na Uganda ariko ntituri abafatanyacyaha kubw’icyo kibazo twe tugamije amahoro,
Yakomeje agira ati: Ishyaka ryacu tuzaharanira ko ryandikwa nk’Ishyaka ryemewe mu Rwanda.
Bwana Kayumba JMV yarangije asaba bagenzi be bo muri RNC,kwirinda gukora Politike imena amaraso abakangurira gukina Politiki iganisha ku mahoro n’ubwunvikane.
Amakuru Rwandatribune.com yahawe n’umwe mu bayobozi bakomeye muri PDP IMANZI tutangaje amazina ku bwumutekano we,yavuze ko basanze ari igisebo kuguma muri P5,isa ni ikintu cya baringa.
yagize ati:burya P5 ni Kayumba Nyamwasa,murabona ibibazo bya Ben Rutabana ukuntu yamugambaniye akaburira Uganda,murabona abasore benshi bashiriye muri Congo Maj(ltd)Mudasiru agafatwa,ati:twatinye kuzabazwa ibyo tutazi cyane ko bimwe bikorwa nta makuru yabyo tumenya ugasanga twibereye mu kigare cya Nyamwasa,bariya bose bari muri P5 n’ugusakuza gusa ntibazi iyo biva.
Abasesenguzi mu bya Politike basanga iri Shyaka ryaba ryatangiye inzira iryinjiza mu ntebe ya Penetensiya,nkuko benshi mu banyapolitiki bagiye basebya uRwanda basanze ibikorwa byiza rwagezeho byivugira bagahita babivamo,si PDP IMANZI imaze kunenga P5,gusa n’Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta Noble Marara amaze iminsi avuga ko asanga opozisiyo nyarwanda ntacyo izageraho uretse kugambanirana gusa,ndetse hari naho agera agashima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda PDP IMANZI yashinzwe mu kwezi kwa cumi 2008 na Mushayidi Deo akaba yarakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu kubera uruhurirane rw’ibyaha byose biganisha mu guhungabanya umutekano w’uRwanda,ikaba yari mu mpuzamashyaka P5,mu minsi isize Madame Ingabire Victoire umwe mu bari bahagarariye FDU INKINGI,nawe yareguye mu iryo shyaka ashinga iryitwa DARFA UMURINZI.
Mwizerwa Ally