ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa Ku basirikare barenga 320 bo ku rwego rw’abofisiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugusyingo 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko ingabo ari iyubaka igihugu ikakirinda icyagihungabanya abaturage bagahorana ituze.
Hari mu muhango wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gako, ukaba wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye no muza gisirikare ndetse n’imiryango y’abasoza amasomo.
Mu ijambo rye perezida kagame yashimiye abitabiriye uyu muhango anashimira abashoje amasomo aho yavuze ko byabasabaga umwete, kwitanga, kutarangara n’ikinyabupfura.
Yabwiye abashoje amasomo ko ibyo bagezeho bikwiye kububakamo imbaraga bakarushaho gukora cyane, kandi ko bagiye gufata inshingano zirenze izo banyuzemo imyaka ishize.
Ati “ Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye kuko zifatanije n’abaturage bakoze ibishoboka ngo igihugu kigere aho kiri uyu munsi kandi ko ariko bizakomeza kugira ngo igihugu kigere aho kifuza kugera ejo.”
Yababwiye kandi ko bagomba kubaka igihugu kandi bakanakirinda, bityo buri wese agomba kugira uruhare rwe kandi kubufatanye, uruhare rukaba runini mu ntambwe igaragara igihugu kigatera imbere.
Abanyeshuri basoje amahugurwa binjiye muri Ishuri rya Gisirikare i Gako nyuma yo kurangiza Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye, bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.
Muri bo harimo abamaze imyaka ine bahabwa Impamyabumenyi mu by’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare (Social and Military Science, Engineering and General Medicine).
Abashoje aya masomo ni icyiciro cya munani cy’abahabwa amasomo y’umwaka umwe kuva mu mwaka wa 1999, ndetse n’icyiciro cya kane cy’abahabwa amasomo y’imyaka ine, iki cyiciro kikaba cyaratagiye guhabwa aya masomo kuva mu mwaka wa 2015 ku bufatanye bw’iki kigo ndetse na Kaminuza y’U Rwanda.
Nyuzahayo Norbert