Gen Maj Uzabakiriho Cyprien alias Niyo Thedeum Koromboka Avé Marie Mugisha yemejwe nk’Umuyobozi wungirije Gen.Omega muri FDLR/FOCA.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha inzego za Sosiyete Sivile yo muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuro muri Repubulika ya Congo, ku munsi w’ejo ku cyumweru hateranye inama nkuru y’abasilikare bakuru ba FDLR/FOCA (High Commander) yabereye mu birindiro bya FDLR bita i Parisi.
Muri iyi nama hari hateganijwe kwemeza burundu Gen.Major Ntawunguka Pacifique alias Omega nk’Umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR/FOCA, agasimbura Gen.Mudacumura Sylvestre.
Muri iyi nama kandi Gen.Major Omega yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Liyetena Jenerali, n’aho Gen.Uzabakiriho Cyprien agirwa Umuyobozi wa eta Majoro ya FOCA, ku mwanya wayoborwa na Jenerali Omega.
Gen Maj Uzabakiriho Cyprien alias Niyo Thedeum Koromboka Avé Marie Mugisha wasimbuye Jenerali Omega ni muntu ki?
Yavutse muri 1965, avukira i Byumba mu cyahoze ari Komini Giti ubu ni mu Karere ka Gatsibo, yize igisirikare muri ERM ( École Royale Militaire) mu Bubiligi.
Yari yinjiye muri promotion ya 26, bityo bamuzana muri promotion ya 25 y’Ishuri rikuru rya gisilikare ESM, aho yaje gukomereza amashuri ya gisilikare mu gihugu cy’ububiligi muri Ecole Royale militaire(ERM), hanyuma aza gutsindwa aragarurwa mu gihe cy’amezi 6 yari amazeyo.
Amaze gutsindwa muri ERM akaza mu Rwanda yahise ajya kwigisha muri CI ( Centre d’instruction) Bugesera, nyuma bamuha I Kompanyi muri operation ya Mutara, muri Batayo Muvumba yayibereye kandi S3 ushinzwe imirwano.
Mbere ya 1994 yongeye guhabwa amahugurwa mu Bufaransa.Nyuma ya 1994 yahungiye mu nkambi i Mugunga.
Yabaye mu gicengezi ayobora S/Sector yakoreraga Nyamugari, Ndusu, Gatonde muri Sector yayoborwaga na Maj Bemera. Yaje kuba Comd Bde muri Nord Kivu igihe gito bitaga Cancel muri DRC ahitwa Rutshuro, nyuma ajya muri Segiteri ya Kivu y’amajyepfo.
Yaje kuva muri Kivu y’amajyepfo akomereza muri Kivu y’amajyaruguru muri iki gihe akaba yari ashinzwe operasiyo (G3)muri FDLR/ FOCA.
Gen.Major Uzabakiriho, afite umugore n’abana babiri gusa umugore we akaba yarafashe icyemezo cya kigabo amuta mu mashyamba ataha mu gihugu cyamubyaye.
Ku bazi Gen.Major Uzabakiriho, akaba azwi mu matsinda y’Abahubiri kandi akaba ari umwe muri FDLR babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura turere.
Mwizerwa Ally