Uganda yataye muri yombi abanyarwanda bagera kuri 200 mu gikorwa yise guhandura invunja.Impanvu z’iri tabwa muri yombi ntiramenyekana gusa ribaye mu gihe hashize imyaka igera kuri itatu abanyarwanda bafatwa bagafungwa bashinjwa kuba intasi cyangwa se kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru avuga ko abatawe muri yombi bari Kisoro bahurijwe ahantu hamwe, hanyuma bagashyirwa mu modoka itwara imyanda ari nayo yabajyanye kuri sitasiyo ya polisi ya Kisoro.
Mu bafashwe ngo haje kugaragaramo abaturage ba Congo na Tanzania ariko bo nyuma bararekuwe, inzego z’umutekano zisigarana abanyarwanda gusa.
Mu basigaye mu maboko y’inzego z’umutekano, icumi barimo abagore n’abana bo bararekurwe bajugunywa ku mipaka.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta rwego na rumwe rwigeze rubamenyesha iby’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda ahubwo ngo babibonye mu itangazamakuru.
Ati “Bakabaye batumenyesha binyuze mu nzira zemewe ariko ntacyo batubwiye. Turabisoma mu makuru. Turi kubikurikirana no kugerageza gukusanya ibimenyetso.”
Hari hashize igihe hatumvikana abanyarwanda batawe muri yombi muri Uganda mu kivunge nk’uku kuko byagerukaga muri Nyakanga uyu mwaka ubwo Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwafataga 40 mu gace ka Kibuye gaherereye mu Murwa mukuru Kampala. Bafatiwe mu rusengero ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
Abari muri uru rusengero icyo gihe bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje. Icyo gihe Polisi ya Uganda yemeye ko yabafashe ariko ku busabe bw’igisirikare.
Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango, yagize ati “Twe ni ubufasha twasabwe gutanga, ku yandi makuru ndumva mwavugana n’abayobozi bakuru mu gisirikare.”
Imyaka ishize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.
Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.
Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 900 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Rwandatribune.com yavuganye n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri Kisoro utifuje ko izina rye rishyirwa hanze k’ubwumutekano we yabwiye umunyamakuru wacu ko Atari ubwa mbere abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bakekwaho ubutasi muri Operasiyo yiswe guhandura invunja.
Mwizerwa Ally