Kuri iki cyumweru tariki ya mbere Ukuboza Inama njyanama y’akarere ka Gakenke yiyemeje kurandura ibibazo bibangamiye umuryango wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu hibandwa ku kwimakaza uburenganzira bw’umwana.
Ibi byemejwe ubwo iyo komite yasozaga umwiherero w’iminsi 3 waberaga mu karere ka Musanze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko akaba n’ imboni y’akarere ka Gakenke Me Evode Uwizeyimana yasabye abo bayobozi gukorera hamwe nk’ikipe bakajyana n’umuvuduko isi igezeho birinda kwikuraho inshingano zo kubungabunga ubusugire bw’umuryango.
Me Evode Uwizeyimana yagarutse kuri bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage asaba abo bayobozi kutihunza inshingano kuko aribo bireba.
Itegeko nomero 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ,umutekano muri rusange n’ibindi.
Ku ngingo y’itegeko ry’umuryango umunyamabanga wa Leta Me Evode Uwizeyimana , yasabye abayobozi kujya bakemura ibibazo by’imiryango bita cyane ku nyungu z’abana.
Yagize ati “Abashakanye iyo basezeranye ivangamutungo rusange nuko buri wese aba afite 50% n’undi 50% ariko iyo ibyago bije bigatwara umwe , usigaye yegukana rya 100% akabisangira n’uwo bashakanye wundi akirengagiza abana kandi Atari byo. Uburenganzira bw’abana bugomba guhabwa agaciro. ”
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Gakenke Hitimana Télesphore yavuze ko bagiye guhindura imikorere hagati ya komite nyobozi n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta cyane cyane izishingiye ku muryango.
Yavuze ati “Buri mujyanama ajyanye umukoro wo gukorera abaturage bakagezwaho ibyo bakeneye vuba kandi ku gihe.Aha ndavuga imihanda ibafasha imihahirane , kubakira abatishoboye , kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi no kugira isuku muri byose.”
Uyu mwiherero wibanze ku Itegeko ry’umuryango , ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “ Human security issues”.
Nkuko Perzida wa Njyanama w’akarere ka Gakenke Hitimana Télesphore yabigarutseho ngo bimwe mu bizakorwa mu ngengo y’imari 2019-2020 , hazubakwa inzu 224 z’abatishoboye , ubwiherero bwujuje ibisabwa 1608 , kurwanya imirire mibi mu bana iri ku kigero cya 46% harimo 236 bari mu muhondo na 29 bari mu mutuku , hazubakwa kandi ibyumba by’amashuri 266 bisimbura ibishaje ndete hanarwannwe n’ubukene bungana n’abaturage 34% bari munsi y’umurongo w’ubukene.
IRASUBIZA Janvier