DRC:Abarwanyi 1000 ba FLN nibo bamaze kwishyira mu maboko y’ingabo za FARDC
Amakuru ava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,dukesha Radio Okapi y’ingabo z’ubutumwa bw’amahoro ONU,aravuga ko nyuma yaho imirwano ikomereye hagati ya FARDC n’inyeshyamba za FLN zikuriwe na Faustin Twagiramungu,zigotewe mu ishyamba rya Kahuzi Biega,ku munsi w’ejo abarwanyi bagera kuri 600 bishyize mu maboko ya FARDC.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko ababarwanyi bari bagotewe mu Ishyamba rya PINGA,nyuma y’ibisasu bya Roket zisaga 450 zarashwe mu iyi Pariki n’indege za Kajugujugu n’urufaya rw’amasasu yaraswaga na abakomando ba HIBOU SPECIAL FORCE,abo barwanyi bakaba bahise bamanika amaboko n’intwaro zabo.
Uyu mubare ukaba wiyongera ku bandi barwanyi 350 bisize mu maboko ya FARDC mu ntangiriro z’iki cyumweru,amakuru Rwandatribune.com atarabonera gihamya aravuga ko Jenerali Jeva ashobora kuba yarasiwe agakomerekeraho,bikomeye muri iyi mirwano yo mu ishyamba rya Pinga .
FLN n’umutwe w’inyeshyamba za CNRD UBWIYUNGE yiyomoye kuri FDLR,CNRD yaje kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD,yashinzwe na Paul Rusesabagina uba muri Amaerika,izi nyeshyamba iyo zisumbirijwe n’urugamba Umuvugizi wa MRCD,Twagiramungu Faustin avuga ko ari impunzi,mu gihe Leta y’uRwanda ndetse na HCR bakuyeho Sitati y’ubuhunzi.
Umuvugizi wa HCR muri Congo Kinshasa yahakaniye BBC ko nta nkampi HCR ifite muri Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Mwizerwa Ally