Kubera gusigwa iheruheru n’ibiza , abaturage bo mu karere ka Musanze bavuye mu byabo bajya gucumbika muri bagenzi babo.Ubuyobozi bw’akarere bwashyizeho amasite (Sites) yo gucumbikira abatuye mu manegeka kugira ngo badatwarwa n’ibiza by’imvura ikomeje kuba nyinshi mu gihugu by’umwihariko mu ntara y’amajyaruguru.
Ibi biza byibasiriye abaturage mu ijoro ry’itariki ya 4 Ukuboza rishyira iya 5. Iyi mvura yaguye yasenye inzu 13, itwara imyaka yiganjemo urutoki, ibishyimbo ibigori n’ibirayi mu mirenge ya Kimonyi , Muko na Nkotsi. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu , tariki ya 7 ukuboza , imiryango ituye mu manegeka yasabwe kwimuka igacumbikirwa mu ngo zituye neza , ndeste hari amasite yashyizweho n’ubuyobozi ari kwakira aba baturage. Bamwe muri aba baturage bagaragaza ko imvura yangije inzu zabo ku buryo batahirahira ngo baziryamemo.
Aba baturage barasaba bagenzi babo bakinangiye kwimuka ngo bave mu manegeka kureka iyo myumvire mibi.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine wasuye abatuye mu mirenge ya Muko, Nkotsi na Kimonyi hagamijwe gusaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura idasanzwe kuko bahura n’ibyago byinshi. Aragira ati “Icyo tubasaba nuko mwava muri ayo manegeka , mugatura aheza kandi neza noneho mukajya mujya iyo mu misozi ku manywa mu mirimo yanyu , imvura yagwa mugataha.”
Nuwumuremyi Jeanine akomeza ashimangira ko abagitsimabaraye mu gutura mu manegeka batazihanganirwa na gato kuko ngo ubuyobozi ntibwakwihanganira ko ubuzimqa bw’abaturage bujya mukaga burebera.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe iteganyagihe Bwana Mugunga Mathieu avuga ko kuri uyu wa muri iyi minsi hateganyijwe imvura nyinshi ku buryo abaturage basabwa kwitwararika.Aragira ati “Dufite imvura ishobora kuba nyinshi cyane cyane hano mu mujyaruguru ndetse no mu burengerazuba bityo , abaturage bagomba kureba kwifata , bakirinda muri ibi biza bakoranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugirango barebe ukuntu barwanya Ibiza.”
Imiryango isaga ibihumbi 4.400 niyo yamaze kubarurwa igaragara ko ituye mu manegeka n’inyubako zubatswe mu kajagari. Kuri ubu mu mirenge ya Kimonyi na Muko imiryango isaga 70 icumbitse mu baturage no ku masite yashyizweho n’ubuyobozi.
IRASUBIZA Janvier.