Abanyarwanda bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu cya Uganda bakomeje kugaragaza ibibazo bikomeye banyuramo muri gereza zaho baba bafungiyemo.
Aho basobanuye uko bakorerwa ibikorwa bibi ku buryo bumva nta mu nyarwanda wagakwiye guhirahira ajyayo kubera ingorane zitandukanye bahuriyeyo nazo zo gukorerwa ivangura ndetse n’imirimo y’agahato.
Ubuhamya bwa bamwe mu Banyarwanda bagera kuri batandatu bageze ku mupaka wa Cyanika kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019 aho bavugako imibereho yabo muri gereza bari bafungiyemo iteye agahinda aho abanyarwanda bashyirwa ukwabo bagahabwa ibyo kurya byabo ndetse bagakoreshwa imirimo itandukanye n’iy’abandi bagororwa baba bafunganye nabo.
Ngarukiyintwari Jean de Dieu wo mu karere ka Burera uri mu kigero cy”imyaka 43 we avuga ko yafungiwe muri gereza zitandukanye kuko iyo abanyarwanda bamaze kubamo benshi bakarenga 120 bamwe bimurwa.
Yagize ati”nkajye nabanje gufungirwa muri gereza ya gisoro tumaze kuba benshi baranyimura gusa tuba tubayeho nabi nk’abanyarwanda kuko turahinga tukikorera ibiti noneho n’abagororwa bagenzi bacu baradutoteza bakatubwira ngo mwabinyarwanda mwe badutuka bati ubundi mwaje gukora iki mu gihugu cyacu, ubundi hari Abagande mubona iwanyu mu Rwanda ahubwo uwabica namwe. Iyo bavuze gutyo rero uraceceka ukumva ubwoba ukibaza ko utazahasohoka”
Hakizimana Ildephonse nawe ati” nkanjye nagiyeyo nziko ariho ngiye gukura amafaranga ariko siko byagenze kuko banshiye amafaranga agera kuri miriyoni imwe na Magana abiri kugirango bakunde bandekure, ubwo umuryango wanjye wagurishije utwanjye twose narimfite kugirango bandekure. Uwakumva wese ashaka kujyayo yaba yigerejeho nabagira inama yo kureka kujyayo kuko ubugande barahindutse si nka mbere, umuntu wese wumva ashaka kujyayo yakabanje kubanza kubitekerezaho”
Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Uwimana Joselyne