Ingabo z’Ubufaransa zishe inyeshamba 33 mu ntambara ibera mu gihugu cya Mali, nk’uko bivugwa n’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, Emmanuel Macron.
Ibi Perezida Macron yatangaje ubwo yari mu rugendo muri Cote d’Ivoire, aho yamenyesheje ko ntacyo Ubufaransa butazakora kugira ngo buhashye abarwanyi bagendera ku mahame akaze y’idini rya Islamu mu karere.
Ibyo bibaye nyuma y’ibyumweru bikeya abasirikare b’abafaransa 13 baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mali .
Igihugu Cy’ubufaransa cyohereje ingabo mu gihugu cya Mali kubera umutekano mucye uharangwa uterwa n’inyeshyamba zigendera ku mahame y’idini rya islamu kuva mu mwaka wa 2013.
Izi ngabo z’ubufaransa zishe izi nyeshyamba nyuma y’uko izi nyeshyamba
Zari zigaruriye igice kinini cy’icyo gihugu.
Bafashijwe n’Ubufaransa, ingabo za Mali zashoboye kwigarurira uturere twose twari mu maboko y’izo nyeshyamba.
Mu gikorwa cyo kurwanya izo nyeshamba cyiswe Opération Barkhane, Ubufaransa bwohereje abasirikare bagera kuri 4500 gufasha ingabo z’ibihugu bya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Chad.
Bwana Macron yavuze ko ejo ku wa gatandatu abo yise “abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba” bishwe mu ntambara zabereye mu karere ka Mopti muri Mali nk’uko BBC yabitangaje.
Ati: “Muri iki gitondo, kubera umurava w’abasirikare bacu n’ingabo za Barkhane, twashoboye kwica abarwanyi 33, dufata mpiri umwe muri bo twongera tubohoza n’abajandarume ba Mali babiri bari bagizwe imbohe”.
Ibi Perezida Macron yabitangaje mu birori byo gusangira umunsi mukuru wa Noheli n’abasirikare b’u Bufaransa
Ku munsi wa gatanu, yari yavuze ko azongera ingufu mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’abarwanyi bagendera ku mahame akaze y’idini rya Islamu mu karere ka Sahel no mu bice biri musi y’ubutayu bwa Sahara.
Muri uwo mwanya , abategetsi b’ibihugu byo Muri Afurika y’Uburengerazuba bari batangiye inama muri Nigeria yo kwiga uburyo barwanya imvururu ziterwa n’iyo mitwe y’aba islamu.
Umukuru w’igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko izo mvururu ari ikibazo gihangayikishije ako karere kose.
Intumwa idasanzwe y’umuryango ONU muri Afurika y’Uburengerazuba no mu karere ka Sahel, Mohamed Ibn Chambas, yabwiye abo bayobozi bari mu nama ko ibikorwa bya gisirikare byonyine bidashobora kurangiza izo mvururu.
Asaba ko hakorwa n’ibindi kugira ngo ako karere gatere imbere.
Abayobozi batanu b’ibihugu bya Sahel bategerejwe Mu nama i Paris mu Bufaransa mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2020.
Biteganyijwe ko muri iyo nama, Perezida Macron azerekana neza gahunda y’ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu gice cya Afurika y’iburengerazuba.
HABUMUGISHA Vincent