Komiseri mukuru wa Polisi Colonel Van Kasongo wa Komisariya y’amajyaruguru mu rwego rwa Polisi y’igihugu muri Congo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 ukuboza 2019 i Goma muri Kivu y’amajyaruguru , yerekanya abagera kuri 64 bakekwaho ubujura.
Komiseri Col. Kasongo yavuze ko aba bafashwe mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Yaragize ati “ Aba bakekwaho ubujura bafatiwe ahantu hatandukanye muri uyu mujyi wa Goma mu cyumweru kimwe kandi ni bamwe mu bahungabanya umutekano muri uyu mujyi wa Goma.”
Muri bo 64, abagera kuri 51 ni abagabo mu gihe 13 ari abagore harimo n’abonsa. Aba bose nibo beretswe Guverineri wungirije Marie Lumoo Kahombo.
Aba bantu bose bashyirwa mu byiciro 6 bitandukanye bitewe n’ibyaha baregwa birimo gukora umutwe w’abagizi ba nabi , gutunga imbunda mu buryo bunyuranije n’amategeko , ubujura buciye icyuho, ubwicanyi no gutwika.
Minisitiri w’umutekano , Jean Bosco Shebishimbo, arashimira cyane iki gikorwa urwego rwa Polisi ndetse agahamagarira n’abaturage kwicungira umutekano bafatanije na Polisi kugira ngo bahashye abateza umutekano muke mu mujyi wa Goma.
Aba bose bakekwa bafashwe nk’abere kuko ngo batarahamwa n’ibyo baregwa nkuko bivugwa na Sosiyete Sivili. Iyi Sosiyete Sivile irasaba ubutabera gukora akazi kabwo kugira ngo buri wese agaragarizwe icyaha aregwa.
Mu mezi abiri ashize , umujyi wa Goma wakomeje kugira umutekano muke mu duce dutandukanye harimo Majengo, Katoyi, Mabanga Nord et Kasika. Abajura bibumbira mu dutsiko tw’abagera kuri 30 cyangwa 40 kandi bitwaje intwaro bagatera mu ngo zitandukanye.
Uyu mutekano muke wakunze kurangwa muri utu duce , wateje imyigaragambyo ya hato na hato y’abaturage , ibintu byahungabanije cyane ibikorwa bimwe na bimwe muri utu duce aho ibiro 7 bya Oilisi bya twitswe.
IRASUBIZA Janvier