Abantu 4 barishwe abandi bafatwa mpiri mu gihe abandi babiri we irengero mu mirwano yatewe n’inyeshyamba zizwi mu mutwe wa CODECO. Ni imirwano yaba kuri uyu wa gatanu , tariki 20 ukuboza 2019 mu gace ka Tsibatsi na Gure hafi y’ikiyaga cya Albert muri Teritwari Djugu (Ituri) .
Abo bitwaje intwaro bagiye no mu bikorwa byo gusahura iby’abaturage bari bahungiye mu bindi bice nkuko bitangazwa n’ abayobozi b’aho.
Aba bayobozi bakavuga ko ibi byose bishingiye ku ibura ry’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano w’abaturage bagizwe cyane cyane abashwiragijwe n’intambara.
Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa , ku isaha y’ i Djugu aho umutwe w’abitwaje intwaro bazwi nk’abarwanyi ba CODECO, binjiye mu gace ka Tsibatsi na Gure muri Gurupoma ya Penyi Segiteri ya Walendu Tatsi bagatangira kurasa amasasu menshi.
Inzego z’umutekano zikavuga ko habonetse imirambo y’abantu 4 bishwe harimo umugabo umwe n’abana be babiri , undi umwe agakomereka ku kuboko no ku kibero.
Umuyobozi w’agace ka Datule , ku ruhande rwe , akavuga ko hishwe abagera ku 8 , ababuriwe irengero bataramenyekana umubare wabo.
Aragira ati “ Aba bicanyi binjiye mu baturage basahura ibyabio byinshi banafata bunyago abagera kuri 4 kugira ngo banabatwaze ibyo basahuye.
Benshi mu baturage bamaze kugera mu ngo zabo bavuye muri Uganda , bongeye guhunga berekeza ahitwa Tchomia na Datule. Nkuko bivugwa n’abayobozi b’utu duce ngo ibikorwa bibi by’izi nyangabirama zabikoze mu bwisanzure kuko ntawari kubakoma imbere kubera ko abashinzwe umutekano bakuwe muri iyi Zone.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yemeza ko ibirindiro by’ingabo biri mu duce twose ahubwo agasaba abaturage gukorana nazo kugira ngo bivune umwanzi.
IRASUBIZA Janvier