Kuri uyu munsi taliki ya 22/12/2019 mu murenge wa Rwaza ho mu karere ka Musanze habereye umuhango wo gutaha inyubako nshya ya kiliziya Gatorika ya paruwase BUMARA.
Nyuma y’umutingito ukomeye wabaye mu kwezi kwa nzeri 2016 ukangiriza inyubako ya kiliziya ku buryo bukabije ,abakirisitu ba paruwase ya Bumara bafatanije na padiri mukuru w’iyo paruwase bahise bashaka uko bakwikura muri ibyo bizazane byo kuba basengera muri kiliziya yamenetse ku buryo byari biteye impungenge z’uko ishobora kuzagwa ku bakirisitu bari mu misa.
Kuwa 16/12/2016 abakirisitu batangiye gusiza ikibanza cyo kubakamo iyo kiliziya yatashwe none. Kuwa 01/02/2017 hacukuwe foundation yo kugira ngo batangire bubake, kuwa 01/03/2017 nibwo Nyiricyubahiro musenyeri Vincent Harorimana umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri yashize ibuye ryifatizo kuriyo nyubako
Abakirisitu bakoze ibishoboka byose kugira ngo iyi nyubako yuzure bakoze imiganda itandukanye, bitanga ku buryo bushoboka bwose none barembye intego yabo bayigezeho.
Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye padiri mukuru wa paruwase ya Bumara TWAGIRAYEZU Eugene ubwitange yagize mu kazi kari katoroshye afatanije n’abandi bapadiri bo kuri iyi paruwase .
Yakomeje ashimira byimazeyo Abakirisitu uruhare rwabo bagize kugirango iyi nyubako ya kiliziya yuzure aho yavuzeko byari urugamba rukomeye, yavuzeko ubwo yazaga gushyira ibuye ryifatizo kuri iyo nyubako yabonaga ari urugendo rurerure, batangiye rusaba kwambara intwaro z’amasengesho kugirango babashe kurutsinda none bakaba bashimira Imana ku kuba ibashoboje gusohoza uyu muhigo.
Umuyobozi wa karere ka Musanze Mme Jeanine UWUMUREMYI wari muri uyu muhango yakanguriye abakristo kwirinda amakimbirane mu muryango bakarangwa n’ubufatanye nk’uko baranzwe nabwo bubaka iyi nyubako.
Yagize ati: “Byaba bibabaje kubona abakirisitu bakora igikorwa nk’iki cyo kwiyubakira ingoro ariko hakaba hakiri abarangwaho amakimbirane mumiryango yabo.ntibikwiye ko abakirisitu ba kiliziya gaturika baba bakeye igihe bagiye mu misa, byakagombye guhora ari uko bagahora bacyeye ,kumyambaro,aho batuye,naho bakorera.”
Yakomeje abasaba gusigasira iyi nyubako biyujurije kugirango hatazagira ubaca murihumye akayangiriza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Uwumuremyi yasoje abwira abakirisitu bari bitabiriye uyu muhango kugira ubwisungane mu kwivuza, ngo kuko Roho nzima iba mu mubiri muzima.
MASENGESHO Celestin