Mu mahangaNyamukuruUmutekano

Breaking News: Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe.Umunyamakuru wa rwandatribune.com uri muri Teritwari ya Mwenga avuga ko mu ijoro ryakeye ahagana saa kumi za mu gitondo aho jenerari wo muri FLN yaguye mu mutego wa wa mutwe udasanzwe wa FARDC uzwi nka HIBOU SPECIAL FORCE aho habaye kurasana igihe cy’amasaha atatu, Gen.Shemeki Shaban nabo yari ayoboye 14 bahasiga ubuzima.

Ingabo za FARDC zizwi nka  “HIBOU SPECIAL FORCE”zikomeje kugarika ingogo za FLN

Iyi mirwano yabereye muri Teritwari ya Mwenga,Zone ya Bazile,Gurupoma ya Banamoca,hari hashize iminsi itanu Inyeshyamba za FLN zamenesherejwe mu Rutare rwa Kalehe,igice kimwe gihungira muri aka gace muri gurupoma ya  Bazile,kamilikili na kashombo.

Mu cyumweru gisize kandi ingabo za FARDC zamenesheje inyeshyamba za FLN zari zahungiye mu ishyamba ryahitwa I Ninja abagera kuri 50 bafatanwe n’intwaro zabo.

Gen.Shemeki Shaban ni muntu ki?

Jenerali Shemeki Shabani Dramas  amazina y’ukuri yitwa  Kagabo Patrick avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye Komini  Gishyita ubu ni mu karere ka Karongi,Intara y’Uburengerazuba.

Yavutse muri 1976 yiga igisikari ESM muri 1990 muri promotion ya 32 yahunze 1994 ari kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’ubuganga nk’umusilikare .

Mu ntambara yo muri 1994 ,yahunze ageze mu wa gatatu,yinjiye muri ALIR mu nkambi ya Kibumba ahagana mu 1996,muri 1998 yoherejwe gukorera mu duce twa Ructhuro aho yanabaye umuyobozi ushinzwe Operasiyo ku rwego rwa batayo,azakuba na Komanda wa Batayo yitwaga URUKEMBA.

Igihe  CNRD/FLN yashingwaga muri 2016 yari  afite ipeti rya Colonel agezemo yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya  Jenerali de Brigade ashingwa kuba Komiseri w’ingabo za CNRD.

Apfuye asize abagore babili umwe batandukanye basenya inkambi 1997,ataha mu Rwanda  bafitanye umwana umwe, undi wakabili bashyingiranwe muri 2003 bakaba bafitanye abana bane.

Urupfu rwa Gen bgd Shemeki rwiyongereye ku rwa Jenerali Gaseni,Col Festus n’abandi ba ofisiye benshi hakiyongeraho n’itabwa muri yombi ry’uwari Umuvugizi wa FLN Capt.Nsengimana Herman.

MWIZERWA Ally

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close