Gen.Sikabwe Fall ukuriye igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’Intara ya Maniema, aherekejwe na Gen. Benjamin Birori ndetse na Gen.Boswan ukuriye agace ka operation Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo ku munsi w’ejo basuye Akarere k’imisozi miremire ka Minembwe.
Aganira n’abaturage bahatuye Gen.Sikabwe yababwiye ko azanye umuti w’ikibazo cyari kimaze igihe muri kariya karere ka Minembwe. Dore ko ubwo yahaherukaga ubushize yari yabijeje ko igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) kigiye gukora ibishoboka kigahagarika ubwicanyi ndetse n’ubusahuzi bwibasiraga abanyamulenge, ahanini biturutse ku bitero bagabwagwaho n’inyeshyamba za Mai Mai zo mu bwoko Bw’Abafureru, Abanyendu n’Ababembe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: tuje hano i Minembwe tuzanye umuti wa burundu ku kibazo cy’umutekano wa Minembwe, ndetse dufite imipango yagisirikare tutagomba kuvugira hano, ariko icyo tugamije ni ukurandura burundu imitwe yose y’inyeshyamba zitwaje intwaro ibarizwa muri aka karere, doreko twagiye tuyisaba kenshi kurambika intwaro hasi ariko ntibumva. Kuri ubu rero hari icyo tugomba gukora”.
Nyuma yo guhumuriza abaturage batuye muri aka gace Gen.Sikabwe Fall , yakoranye inama n’abakuru b’igisirikare bo muri aka karere ka Minembwe nyamara Col.Kitenge wakunze gushyirwa mu majwi ko akorana n’umutwe waba Mai Mai wazengereje abanyamulenge ntiyabonetse muri iyo nama kubera ko yaramaze kurira indege yavuye muri ako gace.
Kuva mu kwezi kwa gatanu 2019 nibwo kariya gace ka Minembwe kakunze kwibasirwa n’ubwicanyi ndetse n’ubusahuzi bw’inka, aho agatsiko k’aba Mai Mai biyita Abanye congo gakondo bagizwe n’abo mu bwoko bw’ Abafureru , Abanyendu n’Ababembe bateraga kariya gace bakica abanyamulenge benshi ndetse bagasahura n’inka zabo, aho bakunze kumvikana bavugako abanyamulenge atari abenegihugu ahubwo ko ari abanyamahanga, gusa bakanavugako hiyongeraho n’ikibazo cya politike.
Twibutse ko muri kano gace hakunze kuvugwamo imitwe y’itwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda nka P5, FLN n’indi irwanya Leta y’u Burundi nka Red tabara , FNL n’iyindi.