Polisi y’Igihugu yagaragarije Itangazamakuru abatekamutwe batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa Polisi y’Igihugu by’umwihariko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bagashuka abaturage babizeza kubaha ibyangombwa.
Umwe muri bo utuye mu karere ka Rulindo waketsweho icyo cyaha asobanura ko we na bagenzi be bajyaga bajya aho Polisi yakoreshereje ibizamini byo gutwara ibinyabiziga babona umuturage bakamusaba terefone bakibipa barangiza ikizamini kirangiye bakaza guhamagara wa muturage wavuye kugikora agatsindwa bakamubwira ko aribo ba Polisi bamukoresheje biteguye kumuha ubufasha bakamusaba amafaranga biciye kuri terefone.
Yagize ati: “Hari hashize amezi 8 mbikora niyitirira ko ndi umupolisi, nabihisemo kubera ko nta kandi kazi nari mfite ariko nza guhura na bagenzi bange twafatanywe bambwira ko bikorwa muri ubwo buryo. Nagiye nkorera mu turere 5 dutandukanye turimo Nyagatare, Bugesera, Gicumbi, Huye n’ahandi, mbasha gukuramo amafaranga agera nko ku 800.000 kubera ko atari bose bayampaga.
Hari SIM Card nari mfite yari ibaruyeho Umupolisi ukoresha ibizamini witwa Babu Yves ni ko nabisomaga ku mwambaro we, nagendaga nyitwaje noneho nagira amahirwe yo guhurira nawe aho yakoreshereje ibizamini nkabwira abantu kubanza kuyishyiraho amafaranga kugira ngo bibahamirize ko ari we bahoranye mu bizamini kandi atari we ahubwo ari ngewe.
Iyo SIM nayihawe na Musa dufunganywe kuko yatwizezaga ko yadukorera ama SIM Card y’abantu batandukanye dukunda guhura na bo ku masite tujyaho y’ibizamini, mubwira ko ntashobora kumuhereza ayo mafaranga ntarabona ko ibyo bintu bishoboka arangije arabikora, anyoherereza iyo nimero arambwira ngo nsuzume ndebe ko hatanditseho Babu Yves nsanga ni byo nange mpita mwishyura, nange naje kuyikoresha amezi agera kuri 3.”
Avuga ko iyo SIM Card yayibonye abifashijwemo na mugenzi we bafatanywe, akavuga ko bakoraga nk’itsinda ry’abantu 4 bakagabana ibyerekezo by’ahagiye hakorerwa ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Avuga ko yicuza ku byaha yakoze, agasaba imbabazi urwego rwa Polisi y’Igihugu, Abanyarwanda bose n’abayobozi bose kubera ko atazongera kugwa muri icyo cyaha. Gusa avuga ko hari n’abandi bakora ibyo bikorwa ariko atabasha kumenya amazina yabo.
Undi ukomoka mu karere ka Rubavu avuga ko yisanze muri icyo kibazo bimutunguye kuko hari akandi kazi yakoraga mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imigati.
Avuga ko yaje gukora impanuka na moto yari atwaye avuye muri Congo aho akorera resitora aje mu karere ka Musanze aho yakoreraga ubucuruzi, aribwo yaje guhura n’abo bagenzi be uko ari 2 umwe akaba yari amuzi akorera urwego rwa DASSO mbere hanyuma undi yiyita uwasezerewe mu gisirikare, baza kumubwira ko bamufasha gufunguza moto ye ifunzwe kubera kugonga umuntu kuko baziranye n’Abapolisi.
Nk’uko abisobanura avuga ko yatwaraga moto atabifitiye uruhushya nyuma bahana amanimero ya terefone ndetse banamugira inama bamwumvisha ko ariko baza kumwemerera ko bazayimubonera. Gusa avuga ko atigeze ajya muri ibyo bikorwa by’ubutekamutwe bwo gushuka abantu biyitirira inzego z’umutekano n’ubwo atabyumvikanaho na mugenzi we kuko ahamya ko ariwe wamuhaye iyo SIM Card.
Muri rusange abakurikiranyweho icyo cyaha bahishura ko hari ahantu henshi mu bizamini ariko buri wese yishakishiriza ku giti ke.
Umwe mu baturage batekewe umutwe n’abo batekamutwe utashatse gutangarizwa amazina utuye mu murenge wa Nduba muri Gasabo, avuga ko yagombaga gukora ikizamini cyo gutwara imodoka ku itariki 5 Kamena 2019 ahamagarwa n’uwitwa Twagiramungu Cyprien amubwira ko atamubonye yitabira icyo kizamini ariko amusaba amafaranga kugira ngo amushakire uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.
Yagize ati: “Yarampamagaye ambwira ko ari umupolisi w’inyenyeri 2 wari uri aho bakoreye ikizamini, ansaba kumuha amafaranga 250 000 yancaga naje kumuha mu mezi 2 nyohereza kuri SIM Card yabaga yanditseho Callixte Dimancher, indi yanditseho Twagiramungu Cyprien, anyizeza ko mu gihe iz’abandi zizaba zibonetse n’iyange ikazasohokamo.”
Avuga ko amaze kumenya ko ari abatekamutwe we na bagenzi be bahuje icyo kibazo biyambaje inzego za Polisi ishami rya Muhima, bajya no muri RIB barabafasha. Gusa avuga ko uburangare yagize atazabusubira akagira inama n’abandi baturage.
Mushimiyimana J. de la Croix wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, avuga ko yagombaga gukorera ikizamini muri Gicumbi ashaka uruhushya rwo mu rwego rwa A aratsindwa, mu mugoroba uwitwa Babu Yves wari wakoresheje ikizamini (Umupolisi) wamuhamagaye amubwira ko yatsinzwe abasaba kugira icyo abafasha barabyemera uko ari 5 ariko aza gusanga ari ibinyoma babimenyesha Polisi yo ku Muhima.
Ati: “Ngewe natanze 75000 ngurishije inka yange ndanaguza kugira ngo nyabone ariko n’ubu ndicuza kubera umutego n’ubujiji naguyemo nkaba ngira abandi bose inama zo gukanguka bakirinda kugwa mu mutego wo kugura serivise bemerewe”.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP Kabera J Bosco yabwiye imvahonshya dukesha iyi nkuru ko abagaragara biyitirira urwego rwa Polisi ngo bashuke abaturage ari benshi ariko abagaragajwe bo bakaba barabikoze nk’ishyirahamwe bashyizeho.
Avuga ko kuva muri Kanama 2019 Polisi yari imaze kwakira ibirego byinshi by’abantu bagenda babasaba amafaranga kandi biyitirira umupolisi witwa BABU Yves ushinzwe umutekano wo mu muhanda.
CP Kabera avuga ko abaturage bakwiye kujijuka bakamenya uburyo serivisi itangwamo mu Rwanda by’umwihariko no muri serivise Polisi itanga kuko ntawe ugomba gusabwa ibirenze ku byateganyijwe.
CP Kabera ati: “Abaturage bagomba kumva uburenganzira bwabo bakemera uburyo bwashyizweho bwo gukora ibizamini utsinzwe agatsindwa n’utsinze agatsinda kuko ari bwo buryo bwa ngombwa ntibahore bashukwa n’abiyitirira inzego badakorera.”
Avuga ko kuba hari abiyitirira Polisi bagatekera umutwe abaturage bitanga isura mbi kubera ko abaturage baramutse babajijwe ku bijyanye n’igipimo cya ruswa basubiza ko Polisi izamo bashingiye ko bajya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga Polisi ikabasaba amafaranga kandi ataribyo ari na yo mpamvu birwanywa.
Agaragaza ingamba zihari zirimo kugaragaza abakora ibyo, akavuga ko ibyo bikorwa birimo kwigisha abaturage kandi bakumva ko umuntu ubasabye amafaranga yabo muri serivise yaba iya Polisi atari byo kuko hanatanzwe terefone 997 bahamagaraho.
CP Kabera avuga ko bazakomeza kwigisha kugira ngo abaturage bajijuke, ababikora bandi bakabibonamo isomo ndetse n’Abapolisi bakoresha ibizamini bakajya bagenzura neza abaje gukora n’abataje gukora kugira ngo izina rya Polisi ridakomeza kuhangirikira.
Agaragaza ko ibihano ku biyitirira ibitari byo ndetse n’impapuro mpimbano mu gihe bahamwe n’icyaha bakaba bahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka n’imyaka 3 n’amande agera kuri miriyoni cyangwa arengaho bakaba bagiye gushyikirizwa ubugenzacyaha.
HABUMUGISHA Faradji