Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Perezida Etienne Kisekedi Chilombo,yifurije abaturage be umwaka mushya muhire wa 2020.
Mu ijambo rye yateruye avuga ati:mu gihe niyayamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika nabasezeranyije ko nzimakaza umutekano mu gihugu cyose.
Ndabamenyeshako uyu mwaka wa 2020 dusize imbaraga mu kugaruraumutekano mu gihe cyose kuko nta terambere ryagera ku mu gihugu kidafite umutekano.
Ndizeza abaturage banjye bose cyane cyane abo mu bice bya Beni,Minembwe hise muri Kivu y’amajyepfo n’iya amajyaruguru ko ntazaryama ngo nsinzire mutarabona umutekano.
Perezida Kisekedi kandi yarangije asaba abakongomani gukundana,kurwanya ruswa,gukunda igihugu cyabo no gushyira hamwe.
Kuva aho Perezida Kisekedi agiriye kubutegetsi yasize ingufu mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera k’ubutaka bwa congo muri uyu mwaka usize wa 2019,ingabo za FARDC zishe Gen.Mudacumura wa FDLR n’abandi barwanyi.
Gen.Jean Michel wa RUD URUNANA,Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre,na Bazeyi La forge bashikirijwe uRwanda,naho muri FLN Gen.Gaseni Jean pierre naba ofisiye bakuru b’uyu mutwe bishwe na FARDC,naho abanyapolitiki b’uyu mutwe harimo n’uwari Umuvugizi wa FLN Nsengimana Herman bashikirizwa uRwanda.
Maj.Mudasiru wa RNC n’abarwanyi benshi bashikirijwe uRwanda ndetse abandi baricwa ndetse mu kwezi k’ukuboza Lt.Col Manudi Asifiwe wari ukuriye CRAP muri FDLR nawe yafatiwe mu mujyi wa Goma yoherezwa mu Rwanda,ibi byose akaba ari imbaraga Leta ya Congo irimo irakoreshya mu gusenya iyi mitwe uyu mwaka urangiye FARDC yimuriye igice kimwe cya Eta Major mu gace ka Beni kugirango irandure umutwe w’inyeshyamba z’abaganda za ADF NALU.
Mwizerwa Ally