Bwana Turayishimye yahagaritswe burundu mu butegetsi bwa RNC rivuga ko afite uruhara rukomeye mw’iryo zimira rya Ben Rutabana.
Turayishimye yabwiye BBC ko nawe yumvise ibura rya Ben Rutabana yari komiseri muriryo shyaka rikamutungura, kandi ko bariho bakurikirana iki kibazo nk’ishyaka .
BBC.com dukesha iyi nkuru yanditse ko Bwana Turayishimye avuga ko nta na rimwe yigeze abazwa n’inzego z’ubuyobozi ku bibazo zimushinja.
Bwana Turayishimiye Avuga ko atangazwa n’ukuntu abayobozi ba RNC bavuga ko bafite ibimenyetso simusiga ko afite uruhare mw’izimira rya Ben Rutabana mu gihe “mu kiganiro Jenerali Kayumba Nyamwasa yakoranye na radio Itahuka ku wa 14/12/2019, yavuze ko Ihuriro ribabajwe no kutamenya aho Rutabana ari”.
Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, nawe aheruka kwirukanwa mu buyobozi bwishaka bwa RNC, mu kwezi gushize yabwiye BBC ko “hari abantu bake bomunzego zohejuru mwishyaka rya RNC bafite uruhare mw’ibura rya Rutabana”
Bwana Turayishimye afite amakenga kw’ihagarikwa rye kuko avuga ko ibirego bashingiyeho mu kumuhagarika byagateganyo ataribyo bafatiyeho mu kumuhagarika burundu.
Kubwe izimira rya Ben Rutabana riteye ikibazo abayobozi ba RNC abona RNC yo ubwayo ibifitemo uruhare.
Benjamin Rutabana azwi cyane nka Ben Rutabana umuryango we uvuga ko wamubuze kuva ku wa 08 z’ukwezi kw’acyenda umwaka urangiye hashize iminsi mike ageze i Kampala muri Uganda avuye aho aba i Bulayi, ubu ntarongera kuboneka
MASENGESHO Pierre celéstin