DRC:Inyeshyamba za RUD URUNANA zishe umumotari ziranamwambura
Inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa RUD Urunana mu ijoro ryo ku Bunani rishyira kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 01 Mutarama 2020 zishe umumotari ahitwa Katwiguru, muri ‘groupement’ ya Binza muri teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Biravugwa ko izi nyeshyamba zabanje gukomeretsa byo kumwica uyu mumotari mbere y’uko ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Nyamilima,aho yapfiriye azize ibikomere.
umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri iGiseguro mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Lokarite ya Gatwiguru bamutangariza ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu , itariki ya 01 Mutarama, mu marira menshi n’agahinda ku nshuti n’imiryango.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’Umuyobozi wa Sosiyete sivile ya Congo muri Rutshuru, ibinyujije ku Muyobozi wa yo, Aimé Mukanda Mbusa kuri telefone, yamaganye ubu bwicanyi ahamagarira Guverinoma ya Congo kuzirikana mu ngengo y’imari yayo ikibazo cy’umutekano ukomeje guhungabana mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,cyane cyane muri Gurupoma ya Binza na Busanza aho RUD URUNANA yagize akarima kayo.
Yagize ati: “Turasaba abayobozi bacu na none kuza bakadutabara kuko aba baratumara hano I Rutshuru. Guhiga aba FDLR/RUD Urunana nabyo bigomba kujya muri gahunda y’umukuru w’igihugu kubera ko kugeza ubu gushimuta, n’ubwicanyi biracyagaragara.”
Uyu mutwe uravugwaho kuba waranacengeye mu giturage cya Kisharo, mu birometero nka bitanu uvuye ahiciwe umumotari, ugasahura n’ingo z’abaturage.
Ibi biravugwa mu gihe mu mu mpera z’umwaka ushize inyeshyamba z’uyu mutwe zahuriye n’akaga gakomeye mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru, aho abarwanyi bawo batari bake biciwe mu bitero by’ingabo za Congo.
RUD Urunana ni umutwe w’abarwanyi bahoze muri FDLR, bitandukanya ku bwo kutumvikana. Gutandukana kwagizwemo uruhare n’abarimo Gen. Afurika, bivugwa ko yananiranwe na Gen. Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi wa FDLR, na we wishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo tariki ya 17 Nzeri 2019.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2019, muri iyi teritwari ni ho hiciwe umuyobozi w’uyu mutwe, Lt. Gen. Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Afurika Jean Michel.
Hategekimana Jean Claude