Amakuru aturuka muri Afurika y’epfo aravuga ko Madame Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC yasezeye ku nshingano ze.
Ibi bibaye hasize iminsi binugwanugwa ko uyu mugore wa Nyakwigendera Patrick Karegeya yari atameranye neza na Gen.Kayumba Nyamwasa,bapfa ikibazo cy’ibura rya Ben Rutabana no kuba Kayumba akora ibintu wenyine.
Aya makuru kandi akaba yemejwe na musaza wa Lea Karegeya witwa Frank Ruhinda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda.
Abantu bakomeje kwibaza niba Frank Ruhinda azareka umushinga yari afatanyije na Cassien Ntamuhanga wo gukora ibiturika kugirango bazahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Bibaye ari impamo iyegura ry’umugore wa nyakwigendera Patrick Karegeya ryaba risobanuye indunduro y’isenyuka ryose rya RNC, kuko benshi mu mpunzi bari bafitiye icyizere uyu mutegarugori ku buryo imisanzu myinshi yatangwaga muri RNC yavaga ku bamushigikiye, indi ikava mu kigega cyari cyaritiriwe UMURAGE WA RWIGARA cyari cyarashinzwe na Ben Rutabana. Kuva aho Rutabana aburiwe irengero cyahise gisenyuka.
Abakurikiranira hafi politiki bavuga ko aho Ben Rutabana aburiye, ikibyimbye cyahise kimeneka umuriro uraka muri RNC ku buryo iri shyaka Leta y’u Rwanda yise umutwe w’iterabwoba muri iki gihe rifite ibibazo byinshi.
Abarigize birirwa basubiranamo ndetse no ku rwego rw’ubukungu abatangaga imisanzu barimo itsinda rya Rutabana rigizwe n’Umurage wa Rwigara ritagitanga imisanzu.
Iri tsinda ubwaryo ryari ryihariye 60% by’amafaranga yinjizwaga muri RNC, hakaba hakubitiyeho itsinda rya Jean Paul Turayishimiye ryari rishinzwe ubutasi naryo rikaba ryarafunze inzira y’amakuru, amakuru atugeraho akaba avuga ko Jean Paul Turayishimiye yaba yashinze Ishyaka rye.
Mwizerwa Ally