Hashize iminsi itatu tubagejejeho inkuru ivugako Gen.Wilson Irategeka yagaragaye mu bice bya Mwenga ari kumwe n’abarwanyi 30,amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Congo laplunelleverte.info,Radio Maendeleo na MRT9,byahamije urupfu rwa Gen.Wilson Irategeka Perezida wa MRCD akaba n’Umuyobozi w’inyeshyamba za FLN.
Kuwa 15 Mutarama 2020 mu gace ka Luindi abarwanyi barenga ijana ba FLN, mu masaha ya nyuma ya saa sita bageze I shungwe hafi n’uruzi Zokwe muri gurupoma ya Kigogo bahise bacakirana na wa mutwe udasanzwe w’ingabo za Congo HIBOU SPECIAL FORCE,mu mirwano yaba yaramaze amasaha ane inyeshyamba zigera muri 20 zihasiga ubuzima ndetse n’Umuyobozi wazo aricwa Gen.Irategeka Wilson.
Inyuma y’uyu murongo w’inyeshyamba kandi harimo abana n’abagore barwaye cyane ,bishobora kuba barabitewe n’ingendo ndende bagenze mu mashyamba ya Kongo muri Kivu y’amajyepfo muri teritwari Kalehe ,Kabare, Walungu na Mwenga mu majyarugiru ya Kivu.
Bamwe mu barwanyi bafashwe na FARDC batangarije ibinyamakuru ko Intego yabo nyamukuru , kwari ukugera Kilembwe mu birindiro bya Jenerali Habimana Hamada wa FLN na Lulimba muri teritwari ya Fizi « kugirango bihuze n’abandi » bihuze maze batahe mu Rwanda ku mbaraga.
Mu buhamya bwa Liyetona Patrice yahaye Umunyamakuru wa Radio Maendeleo avuga ko hari benshi mu bayobozi babo basize ubuzima mu bitero bagabweho,harimo na Gen.Willson Irategeka.
Yakomeje atangariza iyi Radio ko yari bugufi ya Gen. Irategeka avuga ko Gen. Irategeka atari bubashe kugera kugera I Kirembwe kuko yari yakomerekeye cyane ahitwa kasika Nyamaleke, ho muri teritwari ya Mwenga aza gushyiriramo umwuka mu nzira.
Haba ku ruhande rw’ingabo za FRDC cyangwa urwego rw’ubuvugizi bwa MRCD/FLN ntawe uremeza cyangwa ahakane iby’urupfu rwa Gen.Irategeka Wilson twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa FARDC Capt Dieudonne Kasereka kuri Telefone ye igendanwa ntiyayitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Gen.Wilson Irategeka ubusanzwe amazina ye y’ukuri Ndagijimana Laurent waruzwi ku yandi mazina ya Lumbago,avuka mu Ntara y’amajyepfo,Akarere ka Muhanga,muri Nyakabanda ahitwa Ngaru,akaba yarahunze mu 1994 ari umusilikare muri EX-FAR afite ipeti rya Suliyetona.
Mu mwaka wa 2016 yari Umunyabanga mukuru wa FDLR,nyuma aza kwigumura ashinga umutwe wa CNRD UBWIYUNGE anawubera Perezida,igisilikare cyawo gihabwa izina rya FLN,mu mwaka wa 2018 nibwo CNRD UBWIYUNGE yinjiye mu mpuzamashyaka MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina,muri iki gihe Lt.Gen Wilson Irategeka akaba ariwe wari Perezida wa MRCD-Ubumwe kuri Manda y’umwaka umwe.
HABUMUGISHA Vincent