Iri hangana ryatangiye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize muri komine Bugendana, mu ntara ya Gitega aho urubyiruko rwa CNDD FDD rwafashe umwarimu witwa Ndikumana Samuel umurwanashyaka w’ishyaka ritavuga rumwe nabo rya CNL rumushinja gukoresha inama itemewe n’amategeko.
Nk’uko tubikesha bamwe mu babibonye bavuga ko uyu Ndikumana Samuel yari avuye ku kazi ahura n’inshuti ze eshatu batangira kuganira. nibwo hazaga itsinda ry’urubyiruko rw ‘Imbonerakure riramufata rimushinja gukoresha inama itemewe muri zone Kabubenga.
Bagize bati “hari mu ma 17h30’ nibwo twabonye Ndikumana atashye ahura n’inshuti ze 3 babana muri CNL batangira kuganira tugiye kubona tubona itsinda ry ‘Imbonerakure riraje riramufashe rimushinja gukoresha inama itemewe, hahita haza abantu tutamenye bahita bamushyira mu modoka bamujyanye, urubyiruko rwa CNL rurarahira rurirenga ko rutakemera ko bamujyana nibwo batemaga igiti bafunga umuhanda ngo barebe ko bamubaka, batangira kumvana ingufu nyuma haza umuyobozi w’urubyiruko rwa CNL arabihosha, Ndikumana ahita ajyanwa kuri Kasho ya komine Bugendana. ”
Ifatwa rya Ndikumana Samuel wa CNL ryateye uburakari bukabije urubyiruko rugenzi rwe bahuriye mu ishyaka rimwe, uru rubyiruko rw’ishyaka CNL kuwa kane rwazindukiye kuri Kasho ya komine Bugendana gusura mu genzi wabo rusanga bamujyanye I Gitega maze rurakameza ruti “ntabwo tuzagumya kwemera ko badufata uko biboneye, tuzemera tuhasige ubuzima ariko duhagarike aka karengane dukorerwa n’imbonerakure. ”
Mu gihe twandikaga iyi nkuru twashatse kuvugisha umuyobozi wa komine Bugendana kuri iki kibazo madame Beatrice Bukuru ntiyitaba telefone ye igendanwa.
Habumugisha Vincent