Nyuma yo kwicwa kwa Gen Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD na FLN bamwe mu bamurindaga bagafatwa mpiri n’ingabo za FARDC batangaje ko biteguye gutaha mu rwababyaye kuko ntacyo barwaniraga.
Bagenze teritwari nyinshi harimo Karehe, Kabare, Walungu na Mwenga mu majyaruguru ya Kivu bafite intego yo gutaha mu Rwanda ku ngufu ariko uwabayoboraga apfa batabigezeho.
Liyetona Patrice warindaga Gen Wilson Irategeka nyuma yuko apfuye Lt Patrice agafatwa mpiri yatangarije Radio Maendeleo ko yiteguye gutaha mu rwamubyaye kuko ntacyo yarwaniraga, yagize ati “waba ushaka gufata igihugu ukajya kubanza kuzenguruka amashyamba yose ya Kongo, ese ubwo uba uzi icyo urwanira, uru rugamba narindiho nta ntego ifatika rwari rufite, niteguye gutaha mu rwambyaye rwose nkafatanya n ‘abandi kubaka igihugu.
Muri sheferi ya Luindi, inyeshyamba za CNRD zafashwe mpiri zivugako ziteguye gutaha iwabo mu Rwanda.
Bamwe muribo bavuga ko ababyeyi babo n’imiryango yabo batashye mu Rwanda ko bo basigaye batarenga maganabiri.
Nkuko Liyetona Patrice w’imyaka hafi 25 abivuga ati” ubuzima bwose bwiyo myaka mbumaze mu mashyamba ya Masisi, Walikale, Lubero ,Rutshuru , Kalehe na Mwenga (mu majyepfo ya Kivu). Avuga ko atabona impamvu yo gukomeza barwanya kagame ngo bari kubohora u Rwanda.
Patrice agumya kuvuga ko abona imyaka ibaye myinshi ntacyo barwanira, ati “mbona abantu benshi bapfa buri munsi, ntacyo turwanira rwose,ni ugukomeza twiruka inyuma y’abantu gusa, ndicuza cyane ukuntu maze imyaka itanu niruka kubusa aho nakize ngo mbe ndangije nk’imyaka itanu y’amashuri abanza ntakindi turwanira cyeretse kwirirwa dushakisha ubuhungiro mu mashyamba, nta murwanyi numwe uzi icyerekezo cyuru rugamba uretse abayobozi bacu kubera inyungu zabo nabo bashegeshwe haba ku mubiri no mu bikorwa” .
Mu buhamya bwe avuga ko hari bamwe mubayobozi babo basize ubuzima mu bitero bagabweho kandi aribo bababeshyaga ngo baje ufata igihugu cy ‘u Rwanda atanga urugero nka Gen Wilson Irategeka, abandi badushutse kuva kera bibereye I Burayi mu buzima bwiza. ”
Umunyamakuru wa Radio Maendeleo abajije liyetona Patrice niba nta bwoba afite niba atashye mu Rwanda ko yakicwa yavuzeko yizeye ko ntacyo guverinoma izamutwara ngo kuko hari amakuru bumva ko hari abandi batashye kandi ko ntacyo babaye ,mu minsi ishize haherutse gucyurwa abasaga ibihumbi hafi bibiri.
Patrice mu gihe ategereje gucyurwa mu Rwanda aribaza niba azabasha guhura n’umugore we yibwira ko yacyuwe mubaherutse gucyurwa.
Yagize ati ndifuza kwibera mu buzima busanzwe aho nzabasha gukora nkibeshaho njye n’umuryango wanjye muto. Nicyo nifuza kandi ndahamagarira n’abandi bitwaje intwaro babanyarwanda bo muri FDLR na FLN ko bakiyunga kuri twe bagataha ibintu bitarabakomerana .
Liyetona Patrice atangaje ibi nyuma yuko abanyarwanda bagera ku 1741 baherutse gucyurwa bakaba bacumbikiwe mu Nkambi ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi batangaza ko bishimiye uburyo bakiriwe kandi nuburyo bafashwe n’ubuyobozi bw ‘u Rwanda.
Habumugisha Vincent