Leta y’u Rwanda yashyikirije Leta ya Uganda umurambo w’umuturage wabo warashwe n’inzego z’umutekano kuya 18/01/2020 ubwo yagerageje kubarwanya bamufatanya ibuyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’ibindi; aho yarari kumwe n’abandi Banyarwanda babiri n’abo bahasize ubuzima .
Hari ku isaha y’i saa tanu n’igice ubwo abahagariye leta y’u Rwanda bambukaga umupaka n’abahagarariye Uganda bakambuka umupaka bahurira hagati batangira igikorwa cyo kubaha uwo murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuka witwa Theogene Ndagijimana, ababyeyi be nibo babanje kureba ko ari uwabo.
Ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Mayor wa Burera Uwanyirigira Marie Chantal wahise uvugana n’abanyamakuru ba Uganda basaga nabarakaye mu maso y’abo, aho yabasobanuriye icyateye kugirango abo bantu baraswe kuko atarashwe wenyine yararikumwe n’abandi Banyarwanda.
Yagize ati “bari baje bikoreye ibiyobyabwenge bitandukanye ariko kuko bitari ubwa mbere hari n’ikindi gihe babacitse noneho bagiye kubafata batangira kubarwanya kuko abarembetsi baba bafite intwaro gakondo ntakindi abashinzwe umutekano bahise bakora babarashe hapfa batatu harimo abanyarwanda babiri. Ndetse n’umugande umwe ariwe w’uyu nyine twaje kubashyikiriza”.
Akomeza avuga ko ngo kuba babahaye uriya murambo wabo nabo ubwabo babizi ko mu Rwanda ibiyobyabwenge bitemewe kuko kanyanga n’bindi bafatanywe bitari byemewe, ikindi kandi ni uko atarashwe wenyine kuko hari n’akanyarwanda babiri barimo Munyemabazi w’imyaka 21 na Munezero Eric w’imyaka 20, aribo baraye bashyinguwe bafatanyaga nuwo.
Ku ruhande rwa Uganda abari baje bahagarariye igihugu harimo; Mayor, aba Depite ndetse n’inzego z’umutekano bo bakaba banze kuvugana n’itangazamakuru, kuko bamaze gushyira umirambo wabo mu mbangukiragutabara bahita bagenda byagaragaraga ku maso ko bari barakaye kuko abaturage bari hafi aho bari baje nabo gufata umurambo basagaga 300 bari bafite uburakari uwabegeraga bateraga amabuye bakabuzwa n’umutekano.
Itsinda ry’abayobozi bari bahari ku ruhande rw’u Rwanda ryari riyobowe na:
- Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal
- Umujyanama w’Intara y’Amajyaruguru Karake Ferdinand
- Sinior SP Jean Bosco Rudasingwa
- Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyaruguru Mukamana Beline
- Province Migration Officer: Janvier Amourie
Naho ku ruhande rwa Uganda hari:
- Mayor wa Kisoro Peter Mugisha
- Depite:Jamus Nzaba Buturo mu gace ka Bufumbira
- Umuvugizi w’urukiko rwa Kisoro: Amos Hakizimana
- DPC: Sinior SP Nimanya Godson