Urubanza rw’uwari visi meya wa Musanze ushinzwe ubukungu Ndabereye Augustin, nyuma yo gusaba ko rwasubikwa akabanza akitegura neza icyifuzo cye kikaza guteshwa agaciro n’urukiko ngo kuko ntashingiro gifite bakamusaba ko agomba kuburana mu mizi kuri uyu wa 29 yasabye ko rushyirwa mu muhezo biba uko.
Ni urubanza rwatangiye ku isaha ya sita zuzuye aho muri uru rubanza yari wenyine,urubanza rutangira asomerwa ibyaha aregwa uko ari bibi birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza kunkeke uwo bashakanye.
Ndabereye yatangiye avuga ko atiteguye ko urubanza rwe rwasubikwa kuko yari yarajuririye icyemezo cyafashwe cy’uko yaburana ari hanze bityo akaba yumva habanza gukurikurana ibyo yajuririye akazaburana mu mizi nyuma
Umushinjacyaha ahawe umwanya yavuze ko ari amananiza yo gutinza urubanza kuko urukiko arirwo rwafashe umwanzuro wo kuburana afunze kandi ngo arirwo yaregeye bityo rero ngo ibyo arimo ni ugutinza urubanza.Naho ku kijyanye n’uko uregwa avuga ko atiteguye ,ubushinjacyaha bwavuze ko ari ikinyoma kuko ngo uru rubanza yarumenye ku itariki ya 16/1 ubwo rero ngo yakabaye yariteguye bihagije.
Uwunganira Ndabereye mu mategeko nawe yatse ijambo avuga ko baha icyifuzo cya Ndabereye agaciro kuko gikurikije itegeko Kandi ko atakishimiye akaba ariyo mpamvu yabanza agahabwa umwanya wo kubanza akaburana urubanze rw’ifugwa n’ifungurwa na ho kuburana mu mizi bikazaza nyuma.
Uyu munyamategeko yavuze kandi ko ibyo gutinza urubanza atari byo kuko ntanyungu abifitemo, nawe ngo ntiyishimiye umwambaro w’imfungwa yambaye no kuba afunzwe atazi uko urubanza rwe ruhagaze.
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwahise rujya kwiherera mu gihe kingana n’ iminota 15 kugirango rufate umwanzuro .Ku isaha ya 9h:47′ urukiko rwatangaje ko ibyifuzo ibya Ndabereye n’umwunganira mu mategeko ntashingiro bifite .
Ngo kuba yaratanze ubujurire bwo kuba yaburana afunze ntibyabuza urubanza kuba naho icyo kuba ataritegura nabyo ngo ntashingiro bifite kuko itariki yabimenyesherejwe ihagije mu kuba yiteguye.
Perezida w’urukiko yahise yemeza ko urubanza rutangira kuburana mu mizi n’kuko byari biteganijwe ahita aha umwanya uregwa amwibutsa nibyo aregwa .
Uregwa yahise asaba ko urubanza rwe rubera mu muhezo akabona uko yisanzura atanga ubuhamya kuko ibyo avuga byakorewe mu muryango ko bitagakwiye kujya hanze Ikindi ko bishobora guteza umutekano muke kuko harimo n’amazina y’abantu agomba gutangaza Kandi ko atari byiza ko bijya hanze bityo rero akaba yumva urubanza rwe rwakabera mu muhezo.
Umushinjacyaha ahawe umwanya yavuzeko batumva impamvu uru rubanza rwashyirwa mu muhezo kuko ibyo yavuze mu rukiko rwibanze no mu rw’isumbuye ntakidasanzwe cyatuma rushyirwa mu muhezo Ikindi ngo kuba ibyaha aregwa ari ugukubita,gukomeretsa no guhoza ku nkeke bakaba bumva nta mpamvu nimwe atakwisobanura kubyo aregwa mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibyaha bijyanwa mu muhezo ari ibyaha bishobora guhungabanya umuco mbonezabupfura ndetse n’ibyumutekano w’igihugu gusa.
Peresida w’urukiko amaze kumva impande zombi ,ashingiye kandi ku ngingo 131 mu mategeko y’iburanisha rubanza yavuze ko urubanza rugomba kubera mu muhezo kuko harimo amabanga y’urugo Kandi ko bishobora kuganisha ku mibanire y’umuryango bitaba ngombwa ko abantu babimenya abantu bakagarukamo baje kumva imyanzuro y’urubanza.
Ni urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi kuburyo icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye.uru rubanza kandi rwari rwitabiriwe n’uhagarariye umuryango nyarwanda urwanya ruswa n’akarenganeTransiparency International Rwanda Madame Ingabire Marie Immacule gusa uyu ntiyashatse kuvugana n’itangazamakuru .
UWIMANA Joselyne