Mu nkuru yasohowe n’ikinyamakuru igihe.com yo kuya 8 Nzeri 2012 iragira iti: Bakunzibake Alexis Visi Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri wari waraburiwe irengero kuwa Gatatu wa kino cyumweru tariki ya 6 Nzeri, ubu yabonetse mu Bugande http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/bakunzibake-wari-waraburiwe-irengero-yajugunywe-muri-uganda.
Nyuma yayo mataliki Alexis Bakunzibake yatangiye kugaragara mu binyamakuru nka ikazeiwacu, intabaza.com na ikondera.info yivuga ibigwi ko yageze muri FDLR, ntibyateye kabiri kuwa 04 Gashyantare 2013, hasohowe itangazo rishyiraho ihuriro FCRL UBUMWE, rihuriwemo n’amashyaka ya FDLR, PS IMBERAKURI n’Indatsimburwa. Iri huriro Alexis Bakunzibake aribera Visi-Perezida, naho Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor aba ariwe utorwa nka Perezida.
Kuwa 14 Mutarama 2014 nibwo Bakunzibake Alexis nk’uhagarariye PS IMBERAKURI, Dr.Murayi umukwe wa Kabuga Felicien wari uhagarariye ishyaka UDR, TWAGIRAMUNGU Faustin ukuriye RDI RWANDANZIZA, Gen Habyarimana Emmanuel ukuriye CNR INTWARI na Gen.Byiringiro wa FDLR bashinze indi mpuzamashyaka bise CPC, Twagiramungu Faustin ayibera Perezida.
Ntibyamaze kabiri kuwa 04 Nzeri 2014 kutunvikana kwa Twagiramungu na Gen.Byiringiro kwatumye iri huriro risenyuka aho Twagiramungu Faustin yasabaga aba FDLR bafite intoki zamennye amaraso kwishikiriza urukiko rwa ICC harimo Gen.Mudacumura washakishwaga, FDLR iza kubitera utwatsi.
Twagiramungu Faustin yatangiye urundi rugamba rwo kwiyegereza bamwe mu basore ba FDLR na CPC, harimo Col.Irategeka Wilson, Col Habimana Hamada, Col Bigaruka Stanislas( tuzagarukaho mu nkuru yacu y’ubutaha), Rome Rugero na Alexis Bakunzibake ndetse aza no kubasabira ubutumire mu gihugu cya Tanzaniya ku buryo binjiraga Dar es salam badakomanze.
Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru cya FDLR cyitwa intabaza.com yagiraga iti: (kinyarwanda) yezu ati « muzabamenyera ku mbuto zabo » aha yavugaga bande ? koko se kubibwira biroroshye muri iki gihe ?
Muri iyi nkuru FDLR ntiyashyiraga amakenga Faustin Twagiramungu ndetse bamutunga agatoki ko yaba ari kubagambanira ngo ashinge umutwe w’ingabo witwa:Intimirwa.
Mu gakungu katamaze kabiri Twagiramungu yari afitanye na Bakunzibake Alexi kubera ko FDLR yakomeza ga kumwotsa igitutu na Twagiramungu aruko Alexi Bakunzibake yabuze aho yerekera kandi yiyibagiza ko akiri muri Tanzaniya ku itike ya Twagiramungu,abo Rukokoma yabonye bafite kujarajara kandi akabona ko bazamuvamo yahise abicisha icyo gihe muri abo twavuga nka Majoro Boneri,Col Sitanislas Bigaruka na Alex Bakunzibake bose baburiwe irengero kugeza ubu,aya makuru kandi aza kwemezwa mu nkuru yindi yasohotse y’ikinyamakuru cya FDLR www.intabaza.com,aho kigirakiti:
Rwandatribune.com mu kiganiro yagiranye n’umwe mubahoze ari mu barwanyi ba FDLR wabanye na Gen.Byiringiro avuga ko bizwi neza ko Bakunzibake yicishijwe na Twagiramungu amushinja kugira indimi ebyiri, hamwe yakezaga FDLR yagera kuri Twagiramungu Rukomoma agasebya FDLR, Rukokoma asanga icyiza ari ukumwikiza.
Bakunzibake Alexis yavukiye mu Murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 1985, akaba yararangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare ubugenge n’ibinyabuzima(MCB) mu rwunge rw’Amashuri yitiriwe mutagatifu Frank Admson Kibogora, aharangiriza mu mwaka wa 2010, muri 2012 niho yakomereje amashuri ya Kaminuza muri KIST, yagiye atayarangije kuko ageze mu mwaka wa kabiri niho yahise yinjira muri FDLR akaba yaragiye asangayo mukuru we wari ufite ipeti rya Kapiteni.
Mwizerwa Ally