Ibitero bya M23 mu minsi ibiri ishize byibasiye uduce twa Kibumba, Nyundo na Buhumba kimaze kwivugana abasilikare 35 ba FARDC barimo babiri bafite ipeti rya Colonel na Majoro umwe mu.
Ni inkuru zakunze kugarukwaho n’ibinyamakuru bikorera muri Repubulika ihanira demokarasi ya Congo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zikorera muri icyo gihugu.
Ku ikubitiro byavuzwe ko mu gitero cyabaye ku wa Mbere mu gace ka Kibumba, cyibasiye ibirindiro bikomeye bya Rejima yakoreraga muri ako gace iyobowe na Col Emmanuel Kasereka wari uzwi ku mazina ya Manudi yiciwe mu gitero yagabweho na M23, mu gihe abasilikare 20 bari kumwe na we bahasize ubuzima.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi w’ibikorwa bya Operasiyo Sokola II, Lt.Col Ndike Kaiko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo taliki ya 25 Gicurasi 2022.
Col. Mushagarusha yaguye mu gico cy’abarwanyi ba M23 mu gace ka Kibati ubwo yari avuye mu gace k’imirwano ka Kibumba araswa urufaya agwa aho,mu gihe abasilikare 8 bamurinze nabo bahasize ubuzima.
Urupfu rwa Col Mushagarusha wo mu bwoko bw’Abashi, rwakuruye impaka nyinshi cyane ko hari abavuga ko uyu musirikare yaba yagambaniwe na bagenzi be ashinjwa gutanga amakuru ku mwanzi, ariko mu itangazo ryasohowe na FARDC rivuga ko uyu musilikare wari indwanyi ikomeye yishwe na M23.
Imirwano ikomeje gukara mu gace ka Teritwari ya Nyiragongo, aho bivugwa ko inyeshyamba za FDLR igice cya CRAP ya Col Ruhinda na Batayo yitwa Sinayi ikuriwe na Lt.Col Ndatuhoraho Oreste bari kurwana ku ruhande rwa Guverinoma.
Ubwo twandikaga iyi nkuru inyeshyamba za FDLR zikaba zaje gufasha FARDC kureba uko ikigo cya Rumangabo cyakwamburwa abarwanyi ba M23.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM