Impuguke mubya Politiki n’umutekano Soki Mulekya avuga ko Perezida Tshisekedi akwiriye gutegura igisa n’amarushanwa ku bajenerali mu ngabo ze, aho bose akwiye kubaha amahirwe yo kurwanya M23 uzabasha kuyambura umujyi wa Bunagana akaba ariwe uba Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu (FARDC)
Ibi uyu musesenguzi abitangaje nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi asimbuje General Célestin Mbala Munsense wari Umugaba Mukuru w’Ingabo Maj Gen Christian Tshiwewe wari usanzwe akuriye itsinda ry’abamurinda.
Uyu musesenguzi abifashijwemo n’impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu Jedidia Mabela, basanga impinduka zikorwa mu gisirikare cy’igihugu gikwiriye kujyana n’ibikorwa bikorerwa ku kibuga cy’imirwano.
Aba bagabo bombi bahuriza ku kuba Maj Gen Thiwewe wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo ntacyo yazageraho, mu gihe yaba atigiye ku nsinzwi zaranze imyaka ine mugenzi we Gen Munsense yahuye nazo, nk’aho batanga urugero ruheruka rwa M23 iherutse gufata umujyi nyambukiranyamupaka wa Bunagana.
Aba bombi bemeza ko Perezida Tshisekedi akwiye gutegura igisa n’irushanwa, rigakorwa abasirikare bakuru bahabwa umwanya umwe kuri umwe bakajya guhangana na M23 , ubashije kuyitsinda akaba yagororerwa umwanya uruta indi yose mu gisirikare cya FARDC (Umugaba mukuru).
Jedidia Mabela yagize ati:” Aho turebera ubushobozi bwabo ni ku buryo bashobora kwitwara ku rugamba, haba hano muri Kivu ya Ruguru cyangwa igihugu cyose twiteze kureba niba FARDC igiye kwambura Bunagana umutwe wa M23. Niba uwashyizweho atabashije gutsinda M23, bizaba ari nk’urwenya barimo”
Jules Ngeleza uyobora inama y’Urubyiruko muri Rutshuru, aherutse gutangaza ko kurwanya M23 no kuyirukana i Bunagana bitazoroha cyane ko ngo M23 yamaze kwinjirira umubare munini w’abasirikare bakomeye mu gihugu. Twizere ko ibintu bigiye guhinduka niba koko bazanye ikipe nshya igiye kuyobora.”
Kuva M23 yafata umujyi wa Bunagana, urwikekwe rwakomeje kuba rwinshi mu buyobozi bukuru bwa RD Congo by’umwihariko igisirikare cy’igihugu. Perezida ubwe aherutse gutangaza ko muri FARDC hari abagambanyi benshi, ndetse anemeza ko abasigaye ari abizerwa aribo bake.
Tshisekedi kandi binakekwako gukora impinduka kwe mu gisirikare bifitanye isano n’ubwo bugambanyi aheruka kwemeza ko buri mu ngabo ze.
Ariko aba birirwa bavuga M23 aho bavuze inyeshyamba zica abantu ? M23 ihumuriza abaturage kandi ifite uburenganzira irwanira.Naho abandi ni abakozi bo mu birombe by’abao bajenerali na senateus bose buri wese afitemo abakozi.
Muri Congo umutwe wose witwaje intwaro utoca abaturage udasahura abaturage nta nyungu abayobozi ba congo bawitegaho niyopamvu M23 abayobozi bose batayishaka bagashaka adf na fdlr kuko kwica abanyekongo kuti bo ni ibintu byiza fardc birayishimish
Iyo umuntu agiye ku kazi akariko kose gapfa kuba kitwa akazi ,udafite DISCIPLINE nta musaruro wabona .icyambere rero ni discipline kandi mumenye ko iryo jambo ryagutse cyane …. Izo mpuguke rero ibyo zivuga by’amarushanwa ntacyo byatanga. Abo nabayobozi ntibazi igihugu cyabo ngo baragenda utyo gusaaaa.ntibazi ikinyabupfura abo bayobora bafite aramutse adatsinze ikosa sirye ,niryabateguye training ya gisirikare babanje mbere .nibyinshi reka ndekweaha murakoze