Paruwase ya Birambizo yojerehe aba Padiri 2 bajya gutanga amasakaramentu yo gukomezwa ku cyicaro gikuru cya FOCA kiri muri Nyamuragira.
Nk’uko isoko ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Tongo ibyemeza,amakuru ava ku cyicaro gikuru cy’abarwanyi ba FDLR/FOCA kiri ahitwa i Paris muri Nyamuragira,avuga ko aba barwanyi bamaze iminsi itatu bategura ibirori by’itangwa ry’Amasakaramentu yo gukomezwa ku barwanyi barenga 45 b’uyu mutwe.
Abarwanyi bahabwa isakaramentu umukuru ari ku ipeti rya Colonel abari hasi ni abo ku rwego rwa Liyetona,nkuko isoko y’amakuru yacu ikiomeza ibivuga . Gen.Ntawunguka Pacifique yohereje abasilikare 24 bo kuza kwakira abapadiri baje baturutse ahitwa Burambizo, aba bapadiri akaba aribo bazayobora uwo muhango ku munsi wo kuwa Kane . Ibi birori kandi bikaba bizitabirwa n’aba Jenerali bakomeye bo muri FDLR,aha twavuga nka Gen Maj Busogo,Gen.Bgde Rishirabake Serge na Gen Bgde Nzabamwita Calme.
Ibi birori kandi bizitabitrwa n’abandi bayobozi isanzwe ari abafatanyabikorwa ba FDLR aribo Mai mai CMC ikaba yarohereje intumwa yayo Col.Jules Mulumba usanzwe ari Umuvugizi wayo,ndetse n’abandi barwanyi b’imitwe ya za Mai Mai isanzwe ikorera muri ako gace. Umwe mu barwanyi ba FDLR uba mu gace ka Kicanga yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko ibi birori bizatwara ibihumbi 20 by’amadorali y’Amerika.
Biteganyijwe ko nyuma y’iyi mihango aba Padiri bazakomereza ahitwa Kirama aho biteganyije ko bazatanga isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi rizahabwa Gen Major Hakizimana Appolinaire uzwi ku mazina ya Poete,umaze igihe ari muri Koma kubera indwara amaranye iminsi.
Umutwe wa FDLR wagiye ushinjwa kwaya no gusesagura amafaranga uba wakuye mu bujura bwo kwambura abaturage b’abakongomani,ibi bikaba byaratumye bamwe mu bafatanyabikorwa bayo bayikuraho amaboko,ndetse bamwe bavamo bashinga CNRD/FLN,RUD URUNANA na FPP ,ikindi abigumuye kuri FDLR bayishinja nuko abayiyoboye birebera inyungu zabo gusa bakiberaho mu buzima buryoshye mu gihe abarwanyi bo hasi bagenda bicwa n’inzara.
Mwizerwa Ally