Abahawe amahugurwa 42 y’aba-Sheikh, abafasha kwinjira mu ihuriro ry’Abagize Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda basabwe kugira uruhare mukurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni .Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umubwirizabutumwa mu kubaka igihugu gitekanye.”
Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti), Sheikh Hitimana Salim, mu mpanuro yagejeje ku ba Sheikh bashya, yabibukije ko kuba barasoje amasomo bakagaruka mu Rwanda ari igisobanuro cy’uko iwabo haruta ahandi hose, bityo batagomba gutandukana n’indangagaciro z’idini ya Islam ndetse n’iz’Ubunyarwanda.
Sheikh Sindayigaya Mussa na we yagejeje ikiganiro kuri abo bavugabutumwa bitegura kwakirwa mu nama y’aba Sheikh mu Rwanda, ikiganiro cyanitabiriwe n’Abayobozi mu nzego nkuru z’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC).
SP Isaac Safari, Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, yibukije abitabiriye amahugurwa y’Aba Sheikh bashya, ko bagomba kugendera kure imyumvire y’Ubuhezanguni buganisha ku Iterabwoba kuko ari ibikorwa by’imitwe yihisha inyuma y’inyungu zayo bwite.
Mu kurushaho kubasobanurira uburyo iterabwoba n’ubuhezanguni badakwiriye kubiha agaciro, SP Isaac Safari yabasabye kugendera ku mpanuro Perezida Kagame yigeze gutangira mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku kurwanya iterabwoba, aho yagize ati “Iterabwoba ntirishingira ku idini, ku bwoko, cyangwa ku bukene, ahubwo riterwa na politiki mbi n’imyizerere y’ibinyoma. Kugira ngo habeho guhangana n’ubutagondwa, abantu cyane cyane abakiri bato, bagomba kumva ko bafite uruhare mu gushyigikira igihugu cyabo.”
Umuhoza Yves