Umutwe wa M23 ukomje gutangaza benshi by’umwihariko abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru, biboneye guhangana gukomeye hagati y’umutwe M23 n’ingabo za Leta FARDC kuva imirwano yakongera kubura guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022.
Ubwo baganiraga n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022 ,abaturege bo mu gace ka Rwankuba na Kitagoma udece twigaruriwe na M23 ku munsi w’ejo, bavuga ko umutwe wa M23 uri kurwana ubudasubira inyuma ,ahubwo ukarushaho kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru.
Bakomeza bavuga ko igikomeje kubatangaza, ari uburyo FARDC yifashishije abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FDLR ,Mai Mai y’Abahunde n’Abandandi n’indi mitwe myinshi y’inyeshyamba bose bagateranira kuri M23, ariko bakaba bari guhunga ku bwinshi bata urugamba ari nako M23 ikomeza kubakurira iyo bagiye.
Si ubwinshi bw’abasirikare gusa ku ruhande rwa FARDC,kuko banemeza ko FARDC iri gukoresha intwaro zikomeye cyane kurusha iza M23 zirimo ibifaru n’imbunda za rutura zirasa mu ntera ndende, ariko M23 ikaba ikomeje kuyambura ubutaka bugari muri Teritwari ya Rutshuru.
Baragira bati:” M23 iratangaje. FARDC iri kumwe n’abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FDLR, Mai Mai y’Abahunde n’Abandandi n’indi mitwe myinshi itandukanye, kandi bafite intwaro zikomeye cyane gusumbya iza M23, ariko M23 ikomeje kubatsinda no kwigarurira ibice byinshi muri ino Teritwari. Bari guhunga bagata urugamba M23 ikabakurikira niyo bagiye.”
Bemeza ko bakurikije uko babonye imirwanire ya M23 , Ubutegetsi bwa DRC nibutemera ibiganiro M23 ishobora no kwigarurira Umujyi wa Goma n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yose mu gihe gito.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com