Abacuncuro bagera kuri 400 bakomoka mu gihugu cya Burugariya na Rumaniya bayobowe na Comanda d’Horatiu Potra ,baheruka kugera mu mujyi wa Goma kuwa 7 Gashyantare 2023, babanza gucumbikirwa muri Hotel la Joie Plazza, maze nyuma y’iminsi ibiri bahita bajya k’urugamba guhangana na M23.
Aba bacancuro 400 baturutse muri Burigariya na Ruamaniya, baje basanga abandi bagera ku 150 baturutse mu Burusiya mu itsinda rizwi nka “Wegner Group”
Ikinyamakuru Africa Intelligence, kivuga ko Kinshasa ikomeje gushyira imbaraga ninshi mu gushaka abacanshuro bo gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.
Africa intelligence, ikomeza ivuga ko bamwe muri aba bacanshuro bahawe izindi nshingano zikomeye nko kuba aribo bazakoresha za drone z’intambara DRC yitegura gukura mu Bushinwa mu minsi ya vuba.
Bahawe kandi izindi nshingano zikomeye ziromo kurinda umujyi wa Sake n’icyibuga cy’indege cya Goma ngo bitagwa mu maboko ya M23.
Bamwe muri aba bacanshuro bari ku mirongo y‘urugamba muri teritwari ya Masisi na Rutshuru abandi bakaba barinze agace ka Sake kugarijwe na M23.
Si aba bacanshuro gusa bari gufasha FARDC kurwanya M23 kuko hari n’imitwe myinshi y’inyeshyamba irimo FDLR,CMC nyatura,APCLS, Mai Mai Yakutumba,CODECO,PARECO n’iyindi.
Ibi ariko, ntibyabujije M23 kwigarurira utundi duce turimo Kiwanja,Kilorirwe, Mweso muri Masisi ndetse ku munsi wejo tariki ya 23 Gashyantare 2023 uyu mutwe ukaba warabashije gufata agace ka Mushaki gaherereye muri teritwari ya Masisi.
M23, ivuga ko kuzana abacanshuro no kwifashisha imitwe y’inyeshyamba, bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa, butifuza amahoro no gukemura ikibazo binyuze mu biganiro ahubwo ko bwahisemo intambara bityo ko nawo witeguye kwirwanaho no kurengera abaturage mu duce igenzura.