Abashoramari bacuruza amabuye y’agaciro bayakuye mu gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi, bakomeje kugaragaza impungenge k’ubushobozi bwa M23 ikomeje kwigaruira ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi.
Aba bacuruzi, bavuga ko nyuma yaho M23 ifatiye Localite ya Mushaki, ishobora gukomeza yerekeza mu gace ka Rubaya ndetse ko mu minsi mike iri imbere, uyu mutwe ushobora kuzaba warigaruriye aka gace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.
Barashinja FARDC kutabasha guhagarika umuvuduko wa M23 ikomeje kubambura uduce twinshi twingenzi muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ko uyu mutwe n’ukomeza kwegera imbere ,bishobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bw ‘amabuye y’agaciro byumwihariko aturuka mu gace ka Rubaya.
Angelique Nyirasafari ukuriye ishyirahamwe ry’abagore b’abashoramari bakora mu mabuye y’agaciro mu teritware ya Masisi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ahangayikishijwe no kubona M23 ifata Mushaki mu gihe hari umubare mwinshi w’ingabo za FARDC zari ziharinze.
Izi mpungenge ,zaje nyuma yaho M23 ifatiye agace ka Mushaki bigatuma igira ubugenzuzi ku muhanda Goma-Masisi n’umuhanda Mushaki-Rubaya ,cyane cyane ko iyi mihanda ariyo ikoreshwa cyane mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Masisi na Goma.
Agace ka Rubaya ,gaherereye muri Teritwari ya Masisi kakaba ariko gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro k’urusha utundi duce mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.