Umugambi mubisha wari wategeguwe wo guhirika Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan wamenyakanye utaraba
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Camillius Wambura, ubwo yavuze ko uru rwego rwatahuye umugambi w’abantu bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan mbere y’uko umwaka wa 2025 bawukandagiramo.
Ibi IGP Wambura yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batumiwe na Polisi kugira ngo bamenyeshwe iby’uyu mugambi mubisha ugamije guteza intambara muri Tanzania.
Ati: “Bavandimwe nabatumiye kugira ngo mbabwire ikintu kimwe kijyanye n’amakuru yatangiye kuvugwa ejo hashize kuwa 10 Kanama 2023, ku mbuga nkoranyambaga. Aya makuru ni ay’itsinda ry’abantu bari gutegura imyigaragambyo mu gihugu hose kugira ngo izakureho ubutegetsi bwa Tanzania mbere yuko bagera mu mwaka wa 2025.”
Impamvu nyamukuru yatumye aba bantu batekereza gukora imyigaragambyo yo gukuraho ubutegetsi bwa Tanzania, ishingiye ku bibazo by’ibyambu, IGP Wambura akavuga ko ibisubizo byabyo byagatanzwe n’inkiko, Aho guteza umwuka mubi mu gihugu cyose.
Yabateguje ko bazahanwa n’amategeko, Ni bagerageza umugambi wabo.
Ati: “Bazafatirwa ingamba z’amategeko. Akavuyo bashaka guteza mu gihugu, umugambi bafite, byose ni amakosa akomeye. Polisi ntizarebera, ntizabihanganira. Niba batekereza ko twicaye, tuzabereka ko tuticaye.”
Uyu mupolisi mukuru yasobanuye ko aba bantu bafite gahunda yo gusaba abaturage kubiyungaho. Yasabye kandi Abanyatanzaniya kubima amatwi, bagasigasira amahoro y’igihugu cyabo.