Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri yaganirije Abadepite bagize manda ya gatanu ikiganiro cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rw’ Ingabo z’ u Rwanda RDF banditse ko iki kiganiro “Cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.”
Abadepite kandi bakomeje ibiganiro bibafasha gutangira no kuzuza neza inshingano (introduction course) aho baganirijwe kandi ibijyanye no kujya impaka ku mategeko no kuyatora, gutsura umubano n’amahanga, gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 (NST2), igenamigambi ry’Igihugu n’itegurwa ry’ingengo y’imari n’ ibindi…
Baherutse guhabwa ikiganiro kibanze ku rugendo rwo kubaka u Rwanda, imikoreshereze y’amategeko, imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko n’imikoranire n’izindi nzego.
Izi Ntumwa za Rubanda zigize Manda ya gatanu, zarahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda tariki 14 Kanama 2024. Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda, Umutwe w’Abadepite igizwe n’abantu 80 barimo abo mu Mitwe ya Politike, abatorwa mu by’iciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abahagarariye abantu bafite ubumuga.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune