Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko bagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Umutekano na Polisi, basabye ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwakurwa ku myaka 10 rukagirwa imyaka 5 no gusuzumwa mu gihe kitarambiranye ko uwahawe uruhushya agifite ubuzima bwiza bumwemerera gutwara ikinyabiziga.
Depite Ruku Rwabyoma John yatanze igitekerezo avuga ko asanga imyaka 10 ari myinshi bitewe n’uko ubuzima bw’uwayihawe bushobora kuba bwarahindutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yagize ati: “Ndatekereza ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwari rukwiye kugabanyirizwa imyaka rwongererwaho ikava ku 10 ikaba 5 cyangwa itatu kugira ngo nyirarwo age yongererwa igihe cyo kurutunga abanje gukorerwa isuzuma ry’ubuzima ngo hamenyekane niba agifite ubuzima bwamwemerera gukomeza gutwara ibinyabiziga.”
Rwabyoma avuga ko umuntu ashobora guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga uyu munsi afite ubuzima bwiza ariko nyuma y’imyaka 3 akaba yararwaye amaso ku kigero cyo hejuru cyangwa yaragize uburwayi bukomeye butuma adakwiye gutwara ibinyabiziga.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, avuga ko iki gitekerezo ari kiza ariko ko bisaba ko habaho santere (centre) ikora ubugenzuzi bw’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu rwego rwo kubyongerera igihe ariko nanone iyo santere ikaba ifite n’abaganga basuzuma uwahawe perimi mu myaka ishize ko agifite amagara mazima yamwemerera gukomeza gutunga perimi no gutwara ibinyabiziga.
Avuga ko ibyo byose ari ibyo gutekerezwaho, bikanononsorwa kugira ngo bizakorwe neza bifite n’impamvu igaragara.
Abadepite banasabye ko habaho gutanga amanota ku bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, uko bagenda bakora amakosa akomeye mu gutwara mu mihanda ari nako bagenda bakurwaho amanota, byagera ku manota make ashoboka utwara ikinyabiziga akaba yakwamburwa uruhushya yahawe rugasubira muri Polisi.
Imvahonshya dukesha iyi nkuru yanditse ko kuri ibi byifuzo naho CP Mujiji yavuze ko ibyo byose byatekerejweho kandi birimo guhabwa umurongo uhamye kugira ngo byigwe neza kandi bikorwe neza.
HABUMUGISHA Faradji