Ku mupaka uhuza Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’igihugu cya Uganda habereye ibiganiro byahuje umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu n’uwi gihugu cya Uganda, ibiganiro bigamije kungurana ibitekkerezo ku kurandura umutwe winyeshyamba za ADF.
Ni ibiganiro byabereye ku butaka bw’igihugu cya Congo, mu gace gahana imbibi n’ibi bihugu byombi, kitwa Kasindi, nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibitangaza makuru byo hirya no hino harimo nibyo mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu byo ubuyobozi bw’Ingabo zimpande zombi baganiriyeho harimo kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa ADF .
Bikaba bizwi ko Uganda na RDC byumvikanye kuva mu 2021 kurwanya umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) muri Operasiyo yiswe “Operation Shujaa.”
Ibindi abakuru b’ingabo bemezanije muri ibyo biganiro ni ugukomeza ubufatanye mu bya gisirikare.
Ibyo biganiro byabanjirije ibya bakuru b’Ingabo bungirije aho bahuriye i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba bo barahuye ku Cyumweru tariki ya 05/05/2024. Gen Jaques Ychaligonza niwe wari userukiye FARDC na Gen Kayanja wari ku ruhande rwa UPDF.
Ibyo biganiro bikaba bibaye mu gihe ADF yongereje ibitero mu baturage ahanini mu Ntara ya Ituri na Beni mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Uru rugendo General Kainarugaba Muhoozi agiriye ku butaka bwa RDC, ni rwo rwe rwa mbere akoze kuva atowe kuba umugaba mukuru w’ingabo z’i gihugu cya Uganda.
Rwandatribune.com