Abagore b’Abanye- congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu gace ka Minembwe bandikiye ibaruwa umufasha w’umukuru w’igihugu cya Congo bagaragaza agahinda batewe n’intambara zurudaca zikomeje guhitana bene wabo. Iyi baruwa bise “La Voix de la Femme de Minembwe” igamije kwamagana itsembabwoko ryibasiye Abanyamulenge muri Minembwe.
Muri iyi baruwa bagaragaje akababaro batewe na bene wabo bagwa muri izi ntambara z’urudaca zihora muri aka gace batuyemo kandi bikarangira bamwe muribo babaye abapfakazi bityo baka basaba umufasha wa Perezida Tshisekedi ko yabavuganira ku mugabo we, ubu bwicanyi bugahagaraga.
Iyi baruwa kandi bakomeje bagaragaza ko baheranywe n’agahinda kubera umubabaro w’amarira uhora ushoka ku matama yabo, bagasaba by’umwihariko gukizwa Brigade ya 12 mu ngabo za FARDC ikorera mu Minembwe.
Barashyira mu majwi cyane Brigade ya 12 iyoborwa na Col Alexis Rugabisha, kubagabaho ibitero bihitana inzirakarengane, gusahura no gutwika amazu y’Abanyamulenge.
Uyu Col Rugabisha ashinjwa kandi kugira uruhare mw’itotezwa rikomeje gukorerwa Abanyamulenge bo mu Minembwe rikozwe n’ingabo ayoboye n’inyeshyamba ateza ubwoko akomokamo.
Babwiye Denise Nyakeru umugore wa Perezida Tshisekedi ko bicwa buri munsi na Mai Mai Yakutumba, Biloze Bishambuke n’umutwe wa Red Tabara ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi.
Basabye Denise Nyakeru kubavuganira akagira uruhare mu kumvisha Perezida Tshisekedi akaba yatanga itegeko mu gihe gito gishoboka ryo guhagarika ubwicanyi bakorerwa uko bwije n’uko bukeye.
Bakomeje bagira bati” Nk’umudamu mugenzi wacu tugusabye kwishira mu mwanya wacu maze ukatuvuganira ku mugabo wawe, kuri iki kibazo cy’ubwicanyi bumaze igihe kirekire bukorerwa ubwoko bwacu”.
Uwineza Adeline
Bararushywa n’ubusa. Ntabwo umugore wa Tshisekdi yagira icyo akora.