Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza Abagore n’abakobwa kwitabira imirimo itandukanye, bamwe mu bagore n’abakobwa bakora umwuga wo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu babarizwa muri sosete yigenga ishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu bavuga ko Abagore bashoboye bityo ngo ntacyo abagabo bakora ngo kibananire ari naho bahera bashishikariza bagenzi babo kudasuzugura akazi k’umutekano kuko ngo ugakora kamuteza imbere .
Mukandanga Clarisse ( Team Leader), ni umwe mu bakozi ba High Sec, akaba amaze mu kazi ko gucunga umutekano imyaka irenga ku 14, avuga ko umurimo wo gucunga umutekano ari imirimo nk’indi yose, ndetse byanamuteje imbere, aho agira inama bagenzi be yo kwitinyuka bakamenya ko uyu murimo wabateza imbere.
Yagize ati: “Narimfite intego yo gukorera igihugu n’iyo gutunga umuryango wanjye, kenshi abamama batinya kujya ku ikosi, ikosi rero ntabwo riryana, nta kintu bitwaye kuko aka ni akazi nk’akandi, urakora ugahembwa buri kwezi ugatunga umuryango, ukikura mu bukene n’ibindi utabonaga ukabibona.”
Uwineza Marceline, nawe ni umwe mu bakozi ba High Sec umaze mu kazi ko gucunga umutekano imyaka irenga ku , nawe avuga ko abavuga ko kujya mu kazi ko gucunga umutekano ari uko baba babuze uko bagira biba ari ukwibesha, ngo kuko uyu ari umurimo utunga uwukora akaba yakwiteza imbere.
Uwineza akomeza avuga ko yungutse byinshi muri we kandi ngo yaruhuye n’umugabo we ku kuba ngo ari we witaga ku rugo wenyine, Ati:” numva nifitemo icyizere gikomeye kuko mu rwego rw’iterambere n’ubukungu hari icyo niyunguyeho gikomeye, abantu bibwira ko gukora akazi k’umutekano ari ukubura uko umuntu agira, ababivuga ndagira ngo mbabwire ko bibeshya cyane, aka kazi ko gucunga umutekano ni akazi nk’akandi”.
Mukangango Francine ( Team Leader) avuga ko Abagore bakwiye gutinyuka bakagana umwuga wo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu kuko ngo ari akazi keza kaguteza imbere wowe n’umuryango wawe , ati:” Abagore turashoboye ,Ntacyo umugabo yakora ngo kinanire , kuko ibintu byose umuntu yemererwa mu buryo ubwo aribwo bwose natwe turabihabwa “.
Ubuyobozi buvuga ko abagore n’abakobwa babarizwa muri iyi Kampanyi bakora kinyamwuga, ndetse rimwe na rimwe usanga barusha abagabo gukora neza
Rtd. CIP Franco Twagirumukiza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitangirwamo amasomo n’imyitozo y’abacunga umutekano w’abantu n’ibintu muri High Sec, avuga ko ashingiye ku igenzura bakora, iyo abakozi b’iki kigo bashoje amasomo n’imyitozo bakajya mu kazi usanga harimo abagore bakora neza, ndetse bakaba banashobora kurusha abagabo gukora inshingano zabo neza.
Rtd. CIP Franco Twagirumukiza, avuga ko iyo Abagore bari mu kazi usanga barusha umuhate abagabo
Ati:”Twakira ibitsina byombi, abakobwa cyangwa abadamu n’abasore cyangwa abagabo, iyo bageze hano tubanza gutanga amatangazo y’ibisabwa kugira ngo winjire muri uyu mwuga wo gucunga umutekano, iyo bavuye hano baba bafite ubushobozi ndetse hari n’abakora neza kurusha abagabo basaza babo”.
Rtd. SSP Hermes Murayire, Umuyobozi Mukuru wa High Sec Ltd, avuga ko ashingiye ku mikorere y’abakozi b’iki kigo ayoboye asanga abari n’abategarugori barimo bashoboye ndetse ngo ni abizerwa cyane kurusha basaza babo.
Rtd. SSP Hermes Murayire avuga ko mu gucunga umutekano Abagore bashoboye
Rtd SSP Murayire, Yagize ati: “ Abadamu mu by’umutekano barashoboye, impamvu mbivuga ni uko wenda jyewe nabaye no mu zindi nzego z’umutekano, aho twakoranaga n’abandi badamu, aho nziye no muri isi kampani zitanga serivisi z’umutekano abakozi bacu b’abadamu barashoboye kandi cyane, buriya mu bijyanye n’umutekano ikintu kiri ku isonga ni imyitwarire myiza, ikintu kiri ku isonga si ugushobora kubera ibigango, si ugushobora kubera ingufu, niyo baguha imbunda ntibisobanuye ko ubishoboye, abadamu bacu rero icyo tubakundira bafite discipline”.
N’ubwo umwuga wo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu utitabirwa cyane n’abagore, Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022 , ikozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko Abagore bageze mu gihe cyo gukora aribo benshi kurusha abagabo. Abageze mu gihe cyo gukora ni uguhera ku myaka 16 kuzamura bangana na 7,976,132 muri bo Abagore ni 4,184,778 bangana na 52.5% . Abagabo ni 3,791,354 bangana na 47.5%.
Nkundiye Eric Bertrand