Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwajyanye abahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, mu Karere ka Rubavu ahaherutse kurasirwa umusirikare wa Congo Kinshasa, basobanurirwa iby’ubu bushotoranyi bubaye ku nshuro zirenze imwe.
RDF itangaza ko ari yo yateguye iki gikorwa cyo kujyana abahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda (Defences Attachés) i Mbugangari mu Karere ka Rubavu aharasiwe uriya musirikare.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, nyuma yuko uriya musirikare wa FARDC aharasiwe ubwo yinjiraga ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC uzwi nka Petite Barrière akaza arasa ku basirikare b’u Rwanda bari ku burinzi, na bo bakamusubiza bakamwica mbere yuko na we agira uwo yica.
Bakigera i Rubavu, aba bahagarariye Inyungu z’Ibihugu byabo mu Rwanda, bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Diviziyo ya 3, Brig Gen Andrew Nyamvumba ahita abajyana i Mbugangari ahabereye buriya bushotoranyi.
Bari kumwe kandi n’umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa wavuze ko iki gikorwa cyabayeho nyuma yuko aba bahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo, babyifuje, bakanifuza kubaza ibibazo kuri uriya musirikare warashwe.
Brig Gen Karuretwa yagize ati “bifuzaga kumva umwuka uhari ukomeje gutuma habaho ibibazo nk’ibi, kuko iki cyabayeho si ku nshuro ya mbere, abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo baje kwirebera uko byifashe.”
RDF yeretse aba bahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, uburyo uriya musirikare yinjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agatangira kurasa ku basirikare bari mu nzu zabo zabugenewe zo kurindiramo umutekano, na bo bagahita bamurasa.
Brig Gen Karuretwa kandi yaboneyeho kugenera ubutumwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ati “Turasaba DRC guhagarika ibi bikorwa by’ubushotoranyi.”
RWANDATRIBUNE.COM